00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abaturage barashima ibikorwa bya World Vision –ADP Mudasomwa

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 21 September 2013 saa 10:03
Yasuwe :

Nyuma yo gusoza umwaka udasanzwe, bamwe mu bana n’ababyeyi bo mu karere ka Nyamagabe barashimira umuryango wa gikirisitu World Vision –ADP Mudasomwa, ukorera muri aka karere, kuba ubafasha mu bikorwa by’amajyambere bitandukanye.
Aba bana kimwe n’ababyeyi babo barishimira kuba uyu muryango World Vision –ADP Mudasomwa, ubafasha mu bikorwa birimo kububakira amashuri, no kubaha ibikoresho bibafasha mu buzima butandukanye bwa buri munsi mu miryango.
Ubusanzwe uyu mwaka udasanzwe (…)

Ubusanzwe uyu mwaka udasanzwe utangirana n’itariki ya mbere Ukwakira, ukarangirana n’itariki ya 30 Nzeri. Gusa kuri ubu bahisemo kuwusoza kuwa gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2013 aho wahawe insanganya matsiko igira iti “Ha umwanya umwana nk’uwo Yezu amuha mu ngoma y’ijuru.”

Uyu muryango udafite idini na rimwe ubogamiyeho ufasha abana basaga ibihumbi bitanu baturuka mu mirenge ine yo mu karere ka Nyamagabe ariyo Tare, Uwinkindi, Kibirizi na Kitabi.

Nk’uko bamwe mu bana n’ababyeyi bafashwa na World Vision ADP Mudasomwa babivuga, uyu muryango wabagejeje kuri byinshi birimo kuba abana bahabwa ibikoresho by’ishuri kandi bakubakirwa amashuri yo kwigiramo, mu gihe ngo ababyeyi bafashwa mu guhabwa amatungo magufi ndetse n’amaremare, mu buryo mu kwiteza imbere no kuva m’ubukene, cyane ko uyu muryango ugamije kongera amajyambere y’icyaro.

Mugarura Jean Pierre, Umuyobozi wa World Vision ADP-Mudasomwa, asanga ababyeyi bakwiye guteganyiriza abana babo, mu rwego rwo gufasha Imana kurema no kurerera igihugu, cyane cyane babyara abo bashoboye kurera.

Mu bikorwa World Vision ADP Mudasomwa ifasha akarere ka Nyamagabe, harimo kuba imaze kubaka ibigo byamashuri bigera kuri bine mu mirenge ikoreramo, gufasha abana mu myigire, kuvana ababyeyi babo mu bukene ndete no kuba imaze kubaka ikigo nderabuzima cya Cyibyagira giherereye mu murenge wa Uwinkindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages