00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abatuye i Kaduha bari mu bwigunge kubera imihanda yangiritse bikabije

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 27 December 2023 saa 02:48
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha no mu nkengero zawo bahangayikishijwe n’iyangirika rikabije ry’umuhanda wa Kaduha-Nyamagabe, utuma bahera mu bwigunge bakabura serivisi nyinshi zirimo no kwivuza ku bitaro bya CHUB ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bajya gukorerayo batseta ibirenge.

Iyo ugihinguka mu Murenge wa Kaduh ,icyo abahatuye bakwakiriza cya mbere ni agahinda baterwa no kuba umuhanda Kaduha-Nyamagabe warangiritse.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje bimwe mu bihombo batewe no kuba uyu muhanda udakoze birimo kunanirwa gukora ibizamini by’akazi kubera kubura uko bagera ku biro by’akarere ndetse hari n’abahejeje ‘transferts’ zo kwa muganga mu rugo kubera kwiganyiriza urugendo bazakora rusa n’urudashoboka berekeza ku mavuriro ya kure.

Niragire Marie Goretti utuye mu Murenge wa Kaduha,yavuze ko uyu muhanda ubateza ibibazo byinshi batarondora. Atanga urugero rw’igihe yahombaga ikizamini cy’akazi cyo kuvuga ’interview’, yari yatumiwemo ariko akabura uko agera ku Biro by’Akarere kubera umuhanda mubi.

Yagize ati "Iyo tugiye ku biro by’Akarere tugomba kunyura mu Ruhango, tugaca mu muhanda wa Buhanda-Kirengeri, tukagaruka i Nyanza na Huye tukabona kugera Nyamagabe ku karere. Rero ikizamini nakimenye ku munsi ukibanziriza,ndebye urwo rugendo rwose mbona nakerererwa. Niyambaje moto iranyangira kubera hari hanyereye cyane bisaba kugenda tuyiterura ndabireka".

Mugenzi we Nyirahabimana Immaculée ati "Nta moto wabona ishobora kujyayo, n’iyemeye kujyayo ni 7000Frw nabwo imvura yagwa mukayisunika. Uyu muhanda kuba utubatse bidindiza iterambere rwose’’.

Mukeshimana Jeanine wo mu Kagari ka Kavumu avuga ko yagowe no kujyana umwana we kwa muganga nyuma yo guhabwa ‘transfert’ n’ibitaro bya Kaduha imwerereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Yavuze ko yagize kwiganyira yibaza uko azishyura moto ebyiri ngo agere kwa muganga, yibaza uko ingemu izamugeraho, none ubu akeka ko n’urwo rupapuro rwaba rwaratakaje agaciro kuko ngo rumaze amezi arenga abiri aruhawe.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko abona bikomeje gutya umwana we atazavurwa kuko n’ibitaro bitemera kumutwara mu mbangukiragutabara z’ibitaro kuko indwara ye itari mu zihabwa ‘ambulance’.

N’abaterankunga bajya i Kaduha no mu nkengero zaho batseta ibirenge

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe nabo bavuga ko kwegera abatuye mu mirenge nka Kaduha n’indi bihana imbibi ari yo Mugano, Musange, Mbazi na Mushubi bitaborohera na gato, bityo bikababera imbogamizi ikomeye kugera ku ntego zabo uko baba barazigennye.

Umwe mu baganiriye na IGIHE utarashatse ko izina rye rijya ahabona, yavuze ko bijya bibaho kurara mu nzira mu gihe bagiye mu mirenge mu bikorwa bibahuza n’abaturage.

Yagize ati “Iyo ndi bwerekeze i Kaduha, ndabanza ngahamagara abahatuye nkamenya niba imvura itaguye kuko birazwi ko utagera i Kaduha imvura yaguye n’ubunyerere bwaho’’.

Yongeraho ko hari igihe yiganyiriza kujyayo bityo bikabangamira iterambere ry’abaturage baba baragiye basanga kuko batabagezaho ibyo baba babateganyirije byose uko byakabaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée, yavuze ko akarere na ko kari gukora ibishoboka byose ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa kuko kazi neza ko batorohewe.

Yagize ati “Hari igice cy’umuhanda Kaduha-Ruhango cyari cyarangiritse ariko twakigejeje ku buyobozi bw’Intara ndetse na Minisiteri ifite mu nshingano ibikorwaremezo, uwo muhanda igice cyari cyarapfuye kirimo kirakorwa".

Yakomeje avuga ko hari akandi gace gahuza imirenge ya Kaduha, Mushubi na Musebeya, kazaba gafite ibirometero umunani kakaba kazakorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA).

Ku kibazo cy’igice cy’umuhanda wa Kaduha-Nyamagabe, uyu muyobozi yemera ko kigihangayikishije koko kubera ko ikiraro cyawo cya Rukarara cyacitse, bikaba byaragaragaye ko kugira ngo cyubakwe bisaba ubushobozi bwinshi ariko nabyo bakaba barabigjeje kuri RTDA kugira ngo kibe cyakemuka.

Ibibazo by’imigenderanire mu karere ka Nyamagabe bigaragara hafi ya hose mu mirenge cyane cyane mu bihe by’imvura.

Amateme y'uyu muhanda yarangiritse ndetse n'ibiti birasaza ku buryo bigoye ko hanyuraho imodoka iremereye
Visi Meya Habimana Tadeyo ushinzwe ubukungu muri Nyamagabe, avuga ko akarere katicaye ubusa ku bibazo by'imihanda yo muri zone ya Kaduha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages