00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abayobozi ba ES Kaduha bari mu maboko ya Polisi bazira kwigaragambya

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 10 June 2015 saa 09:02
Yasuwe :

Abantu batanu barimo abayobozi b’ishuri ryisumbuye rya Kaduha ndetse n’umunyeshuri uhagarariye abandi muri icyo kigo bari mu maboko ya Polisi, bakurikiranyweho gushora abandi banyeshuri mu myigaragambyo, bigomeka ku cyemezo cy’Akarere ka Nyamagabe cyo kwimura uwari umuyobozi w’iryo shuri.

CSP Mukama Simon Pierre, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangarije IGIHE ko hafunzwe abantu batanu barimo uwari umuyobozi wa ES Kaduha, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Prefet de Discipline), umwungirije (Animateur), umwarimu umwe ndetse n’umunyeshuri.

CSP Mukama ati “Havutse ikibazo, abanyeshuri bashaka kugaragaza ko badashaka umuyobozi mushya”. Yakomeje avuga ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha byo kwigaragambya no gushaka gusenya inyubako z’ishuri.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu Karere ka Nyamagabe bwafashe umwanzuro wo kwimura uwari usanzwe ari Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kaduha(Ecole Secondaire Kaduha), bumujyana ahandi.

N’ubwo yirinze kugira byinshi atangaza ahubwo akabiharira Polisi yo irimo no gukora iperereza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha yatangarije IGIHE ko iyo myigaragambyo yabayeho.

Ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwahamushyize (uwo muyobozi w’ishuri) bwaramwimuye, kandi ‘mutation’ irasanzwe, gusa abanyeshuri banga umuyobozi mushya bari bohererejwe.”

Icyo cyemezo kijya gushyirwa mu bikorwa, kuwa kabiri w’iki cyumweru, abanyeshuri bagiye aho basanzwe bateranira mu nama n’ubuyobozi bw’ikigo (rassemblement), batangira kuririmba, bavuga ko badashaka undi muyobozi w’ishuri, ko bashaka kugumana uwo bari basanganywe.

Gusa, ngo bamwe babikoze banamenagura ibirahure by’amashuri ku buryo byari imyigaragambyo idashidikanywaho nk’uko byemezwa n’ababonye uburyo byari bimeze mu kigo muri icyo gihe.

Igika cya mbere cy’Ingingo ya 685 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese ukoresha inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages