Abanditse basezera kuri uyu wa kane barimo abo ku rwego rw’akarere, mu mirenge no mu tugari.
Ku Karere harimo Umujyanama wa Komite Nyobozi, Zigirumugabe Emmanuel n’Umukozi ushinzwe kumenyekanisha urwego, kuruhuza n’izindi ndetse no gutangaza amakuru (Public Relations and Communication’s Officer), Masabo Martin.
Mu mirenge harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, Hakizimana Emmanuel n’Uw’umurenge wa Kibumbwe, Gahizi Faustin.
Hasezeye kandi abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Nyanzoga mu Murenge wa Cyanika, Nyamiyaga mu Murenge wa Kaduha, Kizimyamuriro mu Murenge wa Buruhukiro, Munyege mu Murenge wa Uwinkingi na Manwari mu Murenge Mbazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Boneventure, yavuze ko abo banditse basezera n’ubusanzwe bari bafite intege nke mu mikorere.
Ati “Nyuma y’uko batwandikiye tugiye kubasubiza kandi ndumva ubusabe bwabo tuza kubwubahiriza. Na bo bagiye babibagaragaza ko mu by’ukuri bafite uburangare bafite intege nke, umuvuduko wifuzwa ntabwo bari kuwugeraho.”
Uwamahoro yavuze ko imirenge ya Mugano na Kibumbwe yasigaye inyuma muri gahunda nyinshi z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Mu mirenge bayobora, dufate nk’uyu wa Mugano na Kibumbwe, ubona ari yo mirenge iri kugenda isigara inyuma cyane; n’ubwo na Kaduha ari uko ariko ubona ko Mugano na Kibumbwe bikabije. Na bo babigaragaje ko badashoboye mu by’ukuri, hari ubukangurambaga mu baturage butari kugenda neza.”
Uwamahoro avuga ko mu kwezi gushize Akarere kakoze isuzuma hagaragara ko hakiri ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage byinshi.
Yemeza ko ari ingaruka z’uburangare bukabije bw’abayobozi ku nzego zitandukanye cyane cyane izegereye abaturage.
Ako kakaba ari akarengane gakorerwa abaturage kandi kadashobora kwihanganirwa kuko buri muyobozi afite ishingano zizwi kandi zose zihuriza ku kurengera umuturage.
Usibye abasezeye, Uwamahoro avuga ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kitabi, Kaduha, Kibirizi na Cyanika bihanangirijwe, basabwa kuvugurura imikorere.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yimuriwe mu Murenge wa Uwinkingi, asimburwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari usanzwe ari mu Murenge wa Gatare.
Hafashwe ingamba zitandukanye
Uwamahoro akomeza avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abafatanyabikorwa bose, bafashe ingamba zikomeye zo gukorana umuvuduko udasanzwe kugira ngo bihutishe impinduka zigeza umuturage ku iterambere rifatika.
Ubuyobozi bw’Akarere bwagiriye inama abakozi batuzuza inshingano zabo bikadindiza umuvuduko Akarere kariho n’icyerekezo kifuza kugeraho, ko bakwegura ku mirimo yabo, kugira ngo haboneka abandi bashoboye kujyana n’uwo muvuduko w’iterambere no kwita ku bibazo by’abaturage.
Hashyizweho akanama ku rwego rw’Akarere gakomeza gusuzuma imikorere n’imikoranire y’inzego kugira ngo buri wese anoze inshingano.
Ibyo byose ngo bizakorwa hagamijwe kurushaho gushimangira ihame ry’imiyoborere mpinduramatwara, kunoza imitangire ya serivisi zigenewe abaturage no kubaka ubushobozi bw’inzego kugira ngo zirusheho gusubiza ibibazo by’abaturage.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kitabi, Kaduha, Kibirizi na Cyanika bo bihanangirijwe, basabwa kuvugurura imikorere.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yimuriwe mu Umurenge wa Uwinkingi, asimburwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari usanzwe ari mu Umurenge wa Gatare.
Hemejwe ko mu Karere ka Nyamagabe, nta mukozi nta n’umuyobozi ukwiye kurebera cyangwa se kujenjeka mu guhangana n’ibibazo bimaze iminsi bihavugwa.
Gusezera kw’abo bakozi n’abayobozi bibaye nyuma y’iminsi ibiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase asuye Akarere ka Nyamagabe avuga ko atishimiye uburyo karimo mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage, asaba ko abayobozi badakora akazi bashinzwe batangira kubibazwa.


















TANGA IGITEKEREZO