Iyo gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere Nyamagabe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Sumba, aho batangiranye n’abana 14 bagaragaje impano zidasanzwe mu mupira w'amaguru mu ngando z'umupira w'amaguru zagiye zihuza abana biga mu bigo by’amashuri abanza bya ADEPR.

Iyo gahunda ADEPR iyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango wa gikirisito wo muri Amerika witwa Ambassadors Football guhera mu 2017 aho batangiye gutoza abana biga mu bigo by’amashuri abanza 50 hirya no hino mu gihugu.

Pasiteri Jean Paul Seneza ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda y’ubufatanye mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo kurera umwana ku buryo bwuzuye.

Ati “Tuzi neza ko binyuze muri siporo ukuza umwana mu buryo bwuzuye; ni ukuvuga ngo ni mu buryo bw’umubiri (physical wellbeing) mu buryo bw’amarangamutima (emotional wellbieng) no mu buryo bw’umwuka (spirtual wellbeing).”

Avuga ko mu bikorwa byabo bibanda ku nkingi eshatu ari zo umupira w'amaguru, kwizera n'ejo hazaza h'umwana.

Mu mashuri abanza 50 bakoreramo harimo 45 ya ADEPR n’andi atanu ya Leta, aho bafite abana bagera ku 5000 bahura byibuze rimwe mu cyumweru bakiga Umupira w'amaguru, bakigishwa Ijambo ry'Imana ariko bahabwa ibiganiro bibafasha kwita kuri ejo habo hazaza.

Uretse gufasha abana kwiga umupira w'amaguru ndetse no kwiga Ijambo ry'Imana, hari na gahunda ifasha abana gusubira mu mashuri aho ubu abagera kuri 70 bafashwa kurihirwa amashuri cyane cyane abafite impano ariko bakaba batabona ubushobozi bwo kujya kwiga.

Nyuma yo kubona ko hari abana bafite impano zo gukina umupira w'amaguru abagera kuri 14 boherejwe kurererwa mu ishuri ryisumbuye rya Sumba mu Karere ka Nyamagabe kugira ngo bafashirizwe hamwe guteza imbere impano zabo.

Abana banafashwa gutangirwa amafaranga y'ishuri ndetse bakanahabwa ibikoresho bibafasha gukuza impano zabo.

Nubwo batangiranye n'ishuri rimwe rya Sumba riherereye mu Karere ka Nyamagabe, gahunda ihari ni ugukomeza gushaka abana bafite impano bagiye bazamukira mu mashuri y'Itorero rya ADEPR, kugira ngo bashakirwe ibigo byisumbuye aho impano zabo zikomeza gukuzwa bari hamwe.

Kuva mu 2017 ADEPR ku bufatanye na Ambassadors Football, abatoza bagera ku 150 bahawe amahugurwa y'ibanze mu gutoza abana bakiri bato umupira w'amaguru ari nabo babafasha muri ayo mashuri abanza 50.

Kugeza ubu bakorera mu ntara zose z'igihugu mu turere dutandukanye.
Pasiteri Seneza avuga ko mu myaka iri imbere bifuza kuba bafite abana basoje amashuri yisumbuye bifitemo impano yo kukina umupira w’amaguru ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga kandi bafite indangagaciro za gikirisito zibereye umunyarwanda.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ishuri rizamura impano z'abana mu mupira w'amaguru
Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ishuri rizamura impano z'abana mu mupira w'amaguru
Perezida wa Ambassadors Football, Jonathan Ortlip na  Dr Aaron Tredway  umwungirije basuhuza abana batangiranye n’iryo shuri
Perezida wa Ambassadors Football, Jonathan Ortlip na Dr Aaron Tredway umwungirije basuhuza abana batangiranye n’iryo shuri
Perezida wa Ambassadors Football, Jonathan Ortlip (wambaye agapfukamunwa) na  Dr Aaron Tredway  umwungirije mu gikorwa cyo gutangiza ishuri riteza imbere impano z’abana mu mupira w’amaguru mu Karere ka Nyamagabe

Pasiteri Jean Paul Seneza ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda y’ubufatanye mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo kurera umwana wuzuye
Pasiteri Jean Paul Seneza ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda y’ubufatanye mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo kurera umwana wuzuye
Hasobanuwe ko bikorwa byabo bibanda ku nkingi eshatu ari zo kugira ubuzima bwiza, kubaha Imana n’uburezi nk’urufunguzo rufasha umwana kuzagira ejo hazaza heza
Hasobanuwe ko bikorwa byabo bibanda ku nkingi eshatu ari zo kugira ubuzima bwiza, kubaha Imana n’uburezi nk’urufunguzo rufasha umwana kuzagira ejo hazaza heza
Mu gutangiza iryo shuri ku mugaragaro bakinnye umukino wa gicuti n'ikipe y'abana bo mu Karere ka Nyamagabe
Mu gutangiza iryo shuri ku mugaragaro bakinnye umukino wa gicuti n'ikipe y'abana bo mu Karere ka Nyamagabe

[email protected]