00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Akarere kemeje ubwegure bwa ba Gitifu b’imirenge babiri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 September 2017 saa 03:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwemeje ko bwakiriye amabaruwa y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri basabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Ni nyuma y’uko hari amakuru yari yamaze kugera hanze avuga ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kaduha na Musebeya bamaze kwandikira nyobozi y’akarere basezera ku mirimo yabo.

Abasezeye ni Jean Claude Kabanda wayoboraga umurenge wa Kaduha na Jean de Dieu Kanyarubungo wayoboraga uwa Musebeya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Emmanuel Twayituriki, yabwiye IGIHE ko amabaruwa yabagezeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.

Ati “Izo baruwa twarazakiriye, basaba guhagarika akazi ku mpamvu zabo, bandikiye komite nyobozi, buriya komite nyobozi izasuzuma ubusabe bwabo noneho ibasubize”.

Yakomeje atangaza ko nta makosa bari basanzwe bakekwaho cyangwa ngo babe bafite dosiye yatuma bagira ibibazo mu kazi.

Uyu muyobozi yavuze ko komite nyobozi izakora ibishoboka byose igaterana mu ntangiriro z’icyumweru gitaha kugira ngo isuzume ubusabe bwabo kubera guharanira inyungu z’abaturage, kuko atari byiza kumara igihe kirekira imirenge yabo nta Banyamabanga Nshingwabikorwa ifite.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages