00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Amashyirahamwe y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yagabiwe amatungo

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 19 October 2013 saa 08:58
Yasuwe :

Bamwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bo mu ka Nyamagabe bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye bagenewe n’akarere inka 60 n’ingurube 150, ku bufatanye na Reseau des Femmes.
Aba baturage bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko kwibumbira mu mashyirahamwe bibafasha kwicara hamwe bakaganira ku bibazo bahura na byo, n’uburyo babishakira ibisubizo. Bavuga kandi ko amashyirahamwe yabo abafasha no kubona abaterankunga.
Mu rwego rwo kubafasha kubona ibiribwa by’ibanze no kwiteza imbere, (…)

Bamwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bo mu ka Nyamagabe bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye bagenewe n’akarere inka 60 n’ingurube 150, ku bufatanye na Reseau des Femmes.

Aba baturage bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko kwibumbira mu mashyirahamwe bibafasha kwicara hamwe bakaganira ku bibazo bahura na byo, n’uburyo babishakira ibisubizo. Bavuga kandi ko amashyirahamwe yabo abafasha no kubona abaterankunga.

Mu rwego rwo kubafasha kubona ibiribwa by’ibanze no kwiteza imbere, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije na Reseau des Femmes, bageneye aba baturage bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA inka 60 n’ingurube 150.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko aya matungo bahawe azabafasha guhindura ubuzima babagamo butifashe neza, kuko bagiye kubona ifumbire izabafsha gufumbira imirima yabo bakabona umusaruro utubutse. Bongeraho ko amatungo bahawe n’amara kubyara, bazoroza bagenzi babo.

Byiringiro Emile, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko aya matungo ahawe abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, azabafasha kwihaza mu biribwa, guhinga bagafumbira byo bizabafsha kubona umusaruro uhagije ndetse bibafashe no kuvugurura imirire.

Uyu muyobozi aboneraho no gusaba aba baturage gufata neza amatungo bahawe, kandi bakazoroza bagenzi babo igihe azaba atangiye kwororoka.

Bitandukanye no mu bihe byo hambere aho wasangaga ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yihisha akanga kujya mu bandi, muri iki gihe hirya no hino mu gihugu usanga aba baturage bibumbira mu mashyirahamwe abafasha guhura bakungurana ibitecyerezo, bagakora n’ibikorwa bibateza imbere, bimwe mu bibafasha kutigunga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages