00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Amaze imyaka 20 yibera mu karuri gasakaje amashashi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 18 August 2015 saa 01:12
Yasuwe :

Nkezabatware w’imyaka 50 utuye mu Mudugudu wa Kiminazi, Akagali ka Gasarenda, Umurenge wa Tare, mu Karere ka Nyamagabe amaze imyaka igera kuri 20 yibera mu karuri kubakishijwe ibyatsi kagasakazwa amashashi.

Aganira n’Itangazamakuru Nkezabatware utunzwe no gukorera abandi akabona icyo kurya, yavuze ko yibera mu ishyamba mu nzu yubakishije ibyatsi ndetse ikaba isakaje amashashi, ibintu byatangaje bamwe ugereranyije n’icyerekezo igihugu kirimo.

Uyu muturage avuga ko aka karuri yakubatse nyuma y’uko indi nzu y’ibyatsi yari afite ihirimye, ahitamo gushakisha amashashi ngo abe ari yo asakaza kugira ngo mu gihe cy’imvura atazajya anyagirwa.

Akomeza avuga ko yagerageje kugaragariza ubuyobozi ikibazo cye ngo arebe ko hari ubufasha bamuha, ariko baramuhakanira.

Yagize ati ”Nabwiye umuyobozi w’umudugudu wacu ambwira ko badashobora kunyubakira kubera ko ntuye mu ishyamba ngo keretse amuhaye amafaranga ibihumbi 15.”

Akazu uwo musaza yiberamo

Uretse kuba yubakishije ibyatsi, iyi nzu kandi yubatse mu manegeka dore ko iri mu ishyamba hagati munsi y’umukingo. Ubwiherero bwayo n’ishyamba.

Iyo winjiye mu nzu ya Nkezabatware nta kintu kindi usangamo uretse ibyo araraho ndetse n’amashyiga, akaba avuga yahisemo kujya yirira inyotse kuko iyo agerageje kugura amasafuriya bayamwiba.

Abatuye umurenge wa Tare baganiriye na IGIHE bemeza ko uyu muturage amaze igihe kinini yibera muri aka kazu, ariko bakababazwa n’uko nta gikorwa ngo afashwe kubona aho kuba habereye umunyarwanda.

Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ”Birababaje kuba umuntu atura mu ishyamba nk’inyamaswa. Njye ntacyo namumarira kuko ntacyo nshoboye. Icyo twasaba ubuyobozi ni uko bamwubakira akava hano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tare, Ineza Liliane yatangaje ko batari bazi ikibazo cy’uyu muturage ariko ko aho bakimenyeye bahise bamushakira aho kuba.

Yagize ati ”Uyu muturage ntabwo yigeze yegera ubuyobozi ngo atugaragarize ko afite ikibazo, aho tukimenyeye twihutiye kumufasha mu byibanze yaba afashijwemo mu gihe tukibisuzuma kugirango abonerwe ubufasha burambye.”

Ineza akomeza avuga ko bahise bamukodeshereza inzu yo kuba atuyemo kandi ko andi makuru bamenye ari uko uyu muturage yimukiye mu Murenge wa Tare nyuma yo kugurisha imitungo yose yari afite.

Uyu muyobozi ashimangira ko nk’umuturage wabo ariko batagomba kumutererana, ahubwo ko bagiye kumufasha kwiyubaka ndetse bakanamuganiriza kugira ngo mu bushobozi buke afite abashe gukora no kwiteza imbere dore ko ari umuntu muzima ufite imbaraga zo gukora.

Mu Rwanda urugamba rwo guca Nyakatsi rwatangiye mu mwaka wa 2009, kugeza ubu mu gihugu hose nta hantu hakirangwa nyakatsi keretse izijya gusa nayo nk’iyi ya Nkezabatware.

Ni akazu yometse ku mukingo...
Ni akazu yometse ku mukingo...
Ngo yaje gutura aha nyuma yo kugurisha umutungo we wose

Mukaneza M.Ange
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages