Ikibazo cy’abo bakozi barimo abafundi n’abafashije mu kubaka Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ariko ntibishyurwe cyatangiye kumenyakana muri Gashyantare 2019 ubwo cyagezwaga kuri Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, ubwo yari yasuye abaturage muri ako karere.

Hagaragajwe ko rwiyemezamirimo witwa Nteziryayo Eric yatsindiye isoko ryo kubaka ibyo Biro by’Akarere ariko riza kumunanira araryamburwa rihabwa undi bituma agenda atishyuye abaturage yakoresheje.

Icyo kibazo cyongeye kugarukwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2019 aho umwe muri abo baturage yagaragaje ko batarishyurwa amafaranga yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko bagendeye ku nama bagiriwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, Akarere katangiye kwishyura abaturage ko ubwako kakazikurikiranira rwiyemezamirimo.

Yasobanuye ko hamaze kwishyura abaturage 88 mu byiciro bitatu aho bishyuwe angana na 15,371,150 Frw.

Ati “Mu cyiciro cya mbere twishyuye abaturage 48 amafaranga 8. 958. 050 Frw; icyiciro cya kabiri twishyura abaturage 28 amafaranga 4.608.900 Frw naho mu cyiciro cya gatatu twishyuye abaturage 12 amafaranga 1.804.200 Frw. Abo tumaze kwishyura bose hamwe ni abaturage 88 twabishyuye 15.371.150 Frw.”

Uwamahoro akomeza avuga ko hari abandi baturage bagera kuri 33 nabo bagaragaza ko bakoze imirimo kuri iyo nyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ariko hagisesengurwa dosiye zabo.

Ati “N’ubwo turimo kubishyura ntabwo umuntu wese yajya aza avuga ngo ‘nakoze hano ku Karere’ ngo duhite tumwishyura; ni yo mpamvu kuva twakora Umushyikirano kugeza uyu munsi tutarangiza igikorwa cyo kubishyura kubera ayo masesengura tugenda dukora; turirinda ko hagira uwishyuza atarahakoze.”

Mu kwihutisha kwishyura abo baturage no kurangiza ikibazo cyabo, Akarere ka Nyamagabe katanze amatangazo ku maradiyo ndetse no mu nama zihuza abaturage kugira ngo abafite icyo kibazo bazane dosiye zabo.

Ikindi ni uko batumijeho rwiyemezamirimo uvugwaho kwambura abaturage, Nteziryayo Eric, araza bicara hamwe bafatanya kwakira abaturage bagaragaza ko batishyuwe akabafasha kwemeza ko koko yabakoresheje.

Imibare igaragaza ko amafaranga atarishyuwe abaturage bagize uruhare mu kubaka Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe arenga miliyoni 30 Frw.

Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ifite ibyumba 55; yuzuye mu Ukuboza 2016 itwaye arenga miliyoni 788 Frw.

Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ifite ibyumba 55 yuzuye mu Ukuboza 2016 itwaye arenga miliyoni 788 Frw
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ifite ibyumba 55 yuzuye mu Ukuboza 2016 itwaye arenga miliyoni 788 Frw
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko bamaze kwishyura abaturage 88 mu byiciro bitatu aho bishyuwe angana na 15371150 Frw
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko bamaze kwishyura abaturage 88 mu byiciro bitatu aho bishyuwe angana na 15371150 Frw

[email protected]