00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Ba gitifu babiri b’imirenge baba basezeye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 September 2017 saa 11:41
Yasuwe :

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe ni uko abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kaduha na Musebeya baba basezeye ku mirimo yabo kubera impamvu zitandukanye.

Ayo makuru yatangiye kumvikana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017. Bivugwa ko Jean Claude Kabanda wayoboraga umurenge wa Kaduha na Jean de Dieu Kanyarubungo wayoboraga uwa Musebeya basezye ku mirimo yabo.

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamagabe utifuje ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru yabwiye IGIHE ko abo banyamabanga Nshingwabikorwa basezeye ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017.

Gusa aya makuru yahakanywe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Fiacre Ndahindurwa wavuze ko ntayo aramenya.

Yagize ati “Ntabyo ndamenya njyewe, birashoboka ariko ntabyo ndamenya […] Komite nyobozi ntabwo irabimbwira, nta baruwa yabo isezera ndabona. Ubwo biracyari muri komite nyobozi, twebwe amabaruwa atugeraho nyuma”.
Turacyagerageza kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe kugira ngo hamenyekane ukuri kw’aya amakuru.

Hejuru ku ifoto: Agace gato k’Umujyi wa Nyamagabe
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages