Ni impanuka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Amakuru avuga abantu batatu aribo bagiye gucukura muri iki kirombe amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, birangira babiri kibaguyeho.
Uwahaye amakuru IGIHE utashatse ko umwirondoro we ujya ahabona, yavuze ko bamenye urupfu rw’aba bantu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru saa Tatu, bivuzwe n’uwo bari kumwe waje atabaza kuko we yabashije kurokoka kitamugwiriye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musange, Hitimana Jean de Dieu, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko abacukuraga aya mabuye babikoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “ni abantu batutu bagiye gucukura amabuye y’agaciro ahantu hatemewe, maze umwe muri bo wabashije guhunga aba ari we utanga amakuru. Abapfuye ni Ntawuziyandemye Froduard w’imyaka 39 na Bizimana Athanase w’imyaka 18.”
Gitifu Hitimana yakomeje avuga ko aho hantu bacukuraga amabuye ari ahantu hatagituwe kuko ari mu manegeka hagati y’imisozi, hakaba hari haherutse gutengurwa n’isuri ku buryo abahacukuraga bagiye bakurikiye umukoki wahacitse bakajya kuwucukuramo.
Uyu muyobozi yavuze ko muri aka gace haba amabuye ya Wolfram, ariko bakaba barasabye abaturage kutishora mu bikorwa byo kuyacukura mu buryo butemewe.
Ati “ubutumwa tubaha ni ukwirinda kwishora mu bucukuzi butemewe kuko igihe hazaboneka ufite ibyangombwa afite n’ibikoresho, bazabikora kandi bakabikora neza, dore ko amabuye ntaho ateze kujya.”
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!