Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bamaze imyaka irindwi batarahabwa ingurane y’ibyangijwe, ubwo hakorwaga umuhanda Gasarenda-Gisovu.
Abo baturage ni abo mu Murenge wa Buruhukiro, Akagali ka Byimana, mu gihe abo mu yindi Mirenge bo bamaze kwishyurwa.
Bamwe muri bo baganiriye na Radio Rwanda bavuze ko imirimo yo gukora uyu muhanda yatangiye batabanje kubarurirwa imitungo, byamara gutangazwa ko Perezida Paul Kagame agiye kugirira uruzinduko muri aka Karere, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buza kubabarurira.
Umwe muri bo yagize ati " Bucya Perezida aza gutaha uruganda rwo mu Gatare ,haje abantu bafite imodoka baza babaza ngo abangirijwe na Cotraco ni bande. Ku Murenge baratubwira ngo noneho ntimuzirirwe mubaza, naza tuzahita tuza tubabarure dukurikirane ikibazo cyanyu.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko n’ubwo nyuma y’iri barura bijejwe ko imitungo yabo izishyurwa, bitabujije ko ikibazo cyabo gikomeza kuba agatereranzamba bigera n’aho umwaka ushize haza abantu bababwira ko bagiye kubarura bushya, ngo kuko impapuro za mbere Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) cyavuze ko zabuze.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Buruhukiro buvuga ko impamvu kugeza ubu abaturage batarishyurwa, ari uko bwatahuye ko, muri iri barura rya kabiri habayemo ruswa kugira ngo imitungo yongererwe agaciro idafite.
Ngabonziza Jean Bosco, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyamagabe nawe yahamije ko ibarura rya mbere n’irya kabiri hagaragayemo ikinyuranyo gikabije, aho ubwa mbere imitungo yagaragajwe ko yangijwe yari ifite agaciro ka miliyoni 10, nyuma akagera kuri miliyoni zisaga 80.
Ati” Twasanze harabayeho gukabya, aho wasangaga umuntu umwe ufite metero ziri hagati ya 50 na 70 avuga ko bangije ibiti ibihumbi 7. Abaturage bavuga ko ikipe yaje guha agaciro imitungo yabo ariyo yaboshyaga kubeshya.”
Ngabonziza akomeza avuga ko n’ubwo byaje kuboneka ko habaye uburangare ku buyobozi bw’inzego zibanze,umuti wavugutiwe iki kibazo ari ugusubiramo iri barura rya kabiri, abaturage bakishyurwa imitungo yabo.
Bikunze kugaragara kenshi ko kwishyura imitungo y’abaturage yangizwa mu bikorwa by’inyungu rusange itinda, mu gihe icyo agaciro k’iyo mitungo kaba kagenda kazamuka ariko igenagaciro rya mbere ntirisubirwemo.

Ibitekerezo 0