00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Barakangurirwa kudasiragira mu nkiko kandi bafite Abunzi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 31 December 2015 saa 08:11
Yasuwe :

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diocese ya Gikongoro, irakangurira abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe n’Abanyarwanda muri rusange, kurangwa n’ubwumvikane ndetse n’abafite ibibazo hagati yabo bagashyira ingufu mu kwiyunga baharanira ko byakemuka mu mahoro, birinda guhangana bamarira amafaranga yabo mu nkiko kandi bitari ngombwa.

Ibi iyi komisiyo yabigarutseho mu biganiro isanzwe igenera abaturage, aho ibasanga aho batuye bakaganira ku bibazo bafite n’uburyo byakemuka mu mahoro, banyirabyo badahanganye.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri iyi Diyoseze, Jean Baptiste Ruzigamanzi yavuze ko abaturage nibitabira gahunda yo gukemura ibibazo mu mahoro batazongera kumarira amafaranga yabo mu ngendo bagana inkiko kandi ibibazo byabo byakemurwa n’inteko y’abunzi ibari hafi.

Yagize ati “Abaturage baramutse bitabiriye gahunda nziza yo kumva ko ibibazo byabo byakemuka mu bwumvikane badahanganye, bizabafasha kudatakaza ya mafaranga bakoresha mu ngendo bajya mu nkiko, ndetse na wa mwanya bawumare bikorera ibikorwa bibateza imbere, […] nicyo rero tubasaba kandi nicyo cyatuzinduye, ninyayo mpamvu dutegura ibiganiro nk’ibi”.

Ruzigamanzi akomeza avuga ko bategura ibiganiro n’abaturage kugira ngo babagire inama ku buryo bakwiye kubana mu mahoro, ndetse no kubakemurira ibibazo bijyanye nakarengane baba bafite.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo gukurikirana ibiganiro bibashishikariza kwimakaza amahoro hagati yabo, babwiye IGIHE ko bari basanzwe bagira igihombo gikabije bahanganye na bagenzi babo mu nkiko kandi ku bibazo byoroheje.

Isaie Gakwerere ati “Ikiganiro baduhaye ni cyiza cyane, nasanze hari ubwo duta umwanya munini n’amafaranga tuburana utuntu tudafashe, kandi twabikemurira mu muryango cyangwa Abunzi bakabikemura”.

Mugenzi we witwa Nyirayego nawe yagize ati “Amakimbirane akunda kuba inaha ni abantu baba bapfa ubutaka, […] usanga abantu bari kuburana mu nkiko, ariko nk’uko bamaze kubitubwira ni ibintu byoroshye Abunzi bakemura cyangwa natwe tukabunga kuko tuba tuzi aho ukuri kuri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Jean de Dieu Kanyarubungo, nyuma yo gushimira igikorwa cya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyocese ya Gikongoro mukubafasha gukemura ibibazo by’abaturage, yasabye abaturage kwihatira gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa, kandi abafite ikibazo bakegera ubuyobozi bukabagira inama.

Jean Baptiste Ruzigamanzi, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyoseze ya Gikongoro
Bamwe mu baturage bemeza ko hari ubwo bishora mu nkiko bitari ngombwa
Abaturage bahisemo gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages