Iki gihombo abanyamuryango bitirira uburangare bw’abayobozi ba koperative “Kobacyamu”, yiyongeraho umwenda ungana miliyoni 180 waturutse ku ifumbire iyi koperative ibereyemo amabanki n’ibigo bitandukanye.
- Igihombo hamwe n’imyenda bihangayikishije abanyamuryango ...
- Abanyamuryango bavuga ko hatanzwe inkunga ya miliyoni 141 batanona umusaruro wazo
- Inyungu ya 10 % by’imigabane bafite mu ruganda ntibazi uko ikoreshwa
- Abayobozi ba koperative biha manda...
- Isanduku y’ingoboka yaguye mu gihombo
Igihombo cyatewe n’uburangare bw’abayobozi...
Muri aba banyamuryango ba Kobacyamu abaganiriye na IGIHE bavuga ko bababazwa cyane n’igihombo barimo kandi nta ruhare ubwabo babigizemo, ahubwo ko ari uburangare bw’abayobozi ba koperative.
Umwe yagize ati, “Hari miliyoni 22 zibwe ku burangare bw’abayobozi, hari na miliyoni zirenga 11 koperative yahombye biturutse ku rubanza yatsinzwe n’umukozi wirukanwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko.Ibi byose bikwiye kujya ku mutwe w’ubuyobozi buhagarariwe na Nsabimana Pascal.
Akomeza avuga ko umwenda ukomoka ku ifumbire na wo ukwiye kubazwa abo bayobozi ba koperative, kuko abahinzi nta gihe batakaswe amafaranga yayo.
Inkunga ya miliyoni 141 yahawe abahinzi ntiyabagezeho.
Nk’uko bakomeza babivuga ngo bahawe inkunga ya miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda, bayahawe n’ikigega Nyafurika Gitsura amajyambere(ADF), ariko ngo ntiyagera ku bahinzi.
Umunyamuryango w’iyi koperative utarashatse kumenyekanisha amazina ye yavuze ko “ iyo nkunga yaguzwemo imodoka zinjiza amafaranga buri munsi ariko bakaba batagaragarizwa inyungu zinjira, ikibabaje buri munyamuryango yishyuzwa lisansi na mazutu biba byakoreshejwe buri kwezi.”
Abayobozi biha manda...
Aba banyamuryango bavuga ko abayobozi ba Kobacyamu badakurikiza amategeko agenga amakoperative kandi ko batubahiriza manda y’imyaka itatu batorerwa, ibyo bakabikora badahaye agaciro ibyemezo by’inaama rusange ya koperative.
Umwe yagize ati “Ubuyobozi bwa koperative bwihaye manda inyuranyije n’amategeko agenga amakoperative mu Rwanda, kandi baziha bidaturutse mu nama rusange.”
Bakomeza bavuga ko iyi koperative yari isazwe ifite isanduku y’ingoboka, ariko ngo kuri ubu iyo sanduku ntigikora, bakaba bifuza ko bahabwa imigabane yabo bari bafite muri iyo sanduku.
Icyo ubuyobozi bwa Kobacyamu bubivugaho
Umuyobozi wa Kobacyamu, Nsabimana Pascal avuga ko ibi bibazo byavuzwe haruguru byose babifitiye ibisobanuro, ariko kandi ngo hari ababyihishe inyuma.
Yagize ati “Abanyamuryango nibo batwongeye manda y’imyaka itatu, iyo twari dufite yagombaga kurangira muri uyu mwaka ariko batwongereye manda bashingiye kubyo twabagejejeho.Ikijyanye n’imyenda rero nakubwira ko imyenda tubereyemo ibigo bitandukanye kubera amafumbire twafashe, cyatewe n’ubuyobozi twasimbuye bamwe muri bo nibo bari guteza umwuka mubi mu banyamuryango [...].Imyenda turimo kugenda tuyishyura buhoro buhoro.”
“Abajura baratwibye bagirwa abere ...”
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2009, koperative yibwe miliyoni 22 , ababibye bagafatwa ariko bakaza kugirwa abere.
Ati “Sinavuga ko kwibwa kwa koperative byaturutse ku burangare bw’abayobozi nk’uko bivugwa. Amafaranga yibwe n’umukozi wakoraga muri kantine y’uruganda hamwe n’umukozi wimenyerezaga umwuga mu ruganda bafatanyije n’uwari ushinzwe umutekano. Bamwe bafatiwe i Kigali undi afatirwa i Rubavu, ariko ikibabaje ni uko baje kugirwa abere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza.Umukozi twahagaritse na we yadutsinze mu rubanza, ariko urebye ni we wari mu makosa.”
Inyungu ya 10 % by’imigabane Kobacyamu ifite mu ruganda yahawe abanyamuryango
Kuva inganda zegurirwa abikorera mu mwaka wa 2009 kugeza 2011,leta yahaye abanyamuryango ba Kobacyamu inyungu ingana na 10 % ku migabane yabo nk’uko umuyobozi wayo akomeza abisobanura.
Yagize ati ”Inyungu ku migabane zo mu mwaka wa 2012, zisaga miliyoni 13.Twumvikanye n’uruganda ko bazaziyishyura ibirerane by’imyenda y’ifumbire twari tubarimo wari umaze kurenga ubushobozi bwa koperative. Inyungu zo mu mwaka wa 2013 zingana na miliyoni zisaga 19 zongeweho andi mafaranga hanyuma agurwa imodoka ya koperative nini ifite plaque RAC 735T hamwe n’ iminzani ya Electronic na internet yayo.”
Avuga kandi ko iby’amafaranga y’inkunga bahawe bahawe na IDEF, ibyo bayakoresheje bigaragara ngo kuko harimo ayaguzwe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, andi akagurwa ibikoresho bitandukanye kandi ngo byasobanuriwe abanyamuryango.



















TANGA IGITEKEREZO