00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Biraye mu murima w’umuturage batema ibiti byose bya ‘macadamia’ yahinze

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 September 2023 saa 08:26
Yasuwe :

Mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Ngambi mu Murenge wa Mbazi, haravugwa igikorwa cy’ubugome, aho abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bagatema ibiti bya macadamia byari mu murima wa Dr Rusanganwa Vincent, bikaba bikekwa ko ari igikorwa cyamwibasiye kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni amakuru yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 2 Nzeri 2023, ubwo abatuye muri aka gace babyutse basanga abagizi ba nabi biraye mu murima wa Dr Rusanganwa Vincent uvuka muri aka gace ariko akaba atuye i Kigali, batema ibiti 53 bya macadamia.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Ndagijimana yabwiye IGIHE ko bababajwe n’iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe muri uyu murenge ayobora.

Ati “Aya makuru natwe twayamenye kandi dukomeje gukurikirana ngo hamenyekane ababigizemo uruhare. Ni ikibazo kitoroshye, bigabije umurima batema macadamia 53, turimo turakusanya amakuru neza ubu hari n’abantu tumaze kugeza ku murenge ku bufatanye na RIB ngo baduhe amakuru yimbitse y’uwaba yagize uruhari muri ibi bintu”.

Yakomeje avuga ko “ukurikije uko babikoze ubona ko ari ibintu bitoroshye kandi muri uyu mudugudu hasanzwe hagaragara ibikorwa nk’ibingibi, ariko nk’ubuyobozi tukagerageza gukurikirana ababikoze. Ubu nabwo abaturage b’Isibo byabereyemo bose turi ku murima ngo duhuze amakuru yafasha iperereza ngo ryihute uwabikoze abihanirwe. Nitumenya ikivuye mu iperereza turabamenyesha’’.

Abajijwe niba ntaho iki gikorwa cyaba gihuriye no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko “Uyu Dr Rusanganwa, ubundi afite ikibazo cy’uko umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi umubiri we utigeze ugaragara ngo ashyingurwe mu cyubahiro kandi yaraguye muri Kivomo, bikaba bishoboka ko mu mibiri turi gushakisha nawe yaba arimo. Gusa abaturage ntibaduha amakuru neza. Dukomeje iperereza ndetse twari dufite n’umuganda uyu munsi wo gukomeza gushakisha iyo mibiri, umuntu yabihuza rero n’iki gikorwa mu gihe iperereza rigikomeje.”

Dr Rusanganwa yabwiye IGIHE ko nawe yamenye aya makuru, kandi akaba yababajwe nayo mu buryo bukomeye ndetse binamuca intege.

Ati “Ibi bintu ni ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya jenoside, ababikora barashaka kuduca intege ngo tutagaruka iwacu. Ubu mu myaka isatira 30 ni cyo gikorwa cya mbere cy’amajyambere nari ntekereje gushyira iwacu ku ivuko none ndorera ibintu bikurikiyeho. Numvaga mfite na gahunda yo gukomeza kuhashyira n’ibindi ariko iyi ibaye imbogamizi.”

Dr Rusanganwa yakomeje avuga ko mu Mudugudu avukamo yabonaga abahatuye nta nabi bamwerekaga kuko basangiraga ndetse akanabatira imirima bakihingira ku buntu.

Ati “Iyo nazaga nabasengereraga, amasambu yanjye bayahingaga nta mafaranga mbatse, no muri macadamia nashyiragamo ifumbire nkabaha bagashyiramo imyaka yabo.”

Dr Rusanganwa asaba ubuyobozi ko ibikorwa byose bimaze igihe bigaragara hariya byakurikiranwa ababiri inyuma bakamenyekana, bagahanwa kuko bisiga isura mbi Umurenge wa Mbazi.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’iminsi itanu gusa muri aka gace hamenyekanye urugo rw’umuturage rwabonetsemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Usibye ibi kandi mu bihe bitandukanye mu Murenge wa Mbazi hagiye haba ibindi bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside nko gutema inka, gutema ikawa byose by’abarokotse Jenoside ndetse no kumena imva y’uwishwe muri Jenoside ibice by’imibiri bakuyemo bakabita ku gasozi.

Dr Rusanganwa wari warahinze macadamia muri uyu murimo uri ku itongo aho avuka, avuga ko ibi ari uguca intege amajyambere muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages