Ni umuhanda ufite ibilometero bigera kuri 69 uhuza imirenge ya Gasaka ukanyura Kibirizi na Kibumbwe ukagera i Kaduha ukagira ishami riwugeza ku Murenge wa Mbazi wambutse ikiraro kinini cya Rukarara.
Inkuru nziza y’uko ugiye gusanwa yamenyekanye kuri uyu wa kabiri ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe aganira na bo kuri Stade Nyagisenyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yashimiye Perezida Kagame ibikorwa remezo akomeje kubagezaho by’umwihariko avuga ku muhanda wari warangiritse.
Yagize ati “Ndagira ngo mfate n’umwanya nongere mbashimire kubera ko mwaraye mutwemereye n’umuhanda wa Gasaka-Kibumbwe-Kaduha.”
Akimara kubivuga abaturage babyakiranye ibyishimo byinshi bakoma mu mashyi banamwenyura.
Nyuma yaho babwiye IGIHE ko uwo muhanda umaze igihe kinini warangiritse bihagarika ubuhahirane.
Mukeshimana Rose wo mu Murenge wa Gasaka ati “Nta modoka igenda ngo igereyo kuko umuhanda ni mubi ufite imikuku ku buryo na moto zari zitakibasha kuwugendamo. Tuwitezeho iterambere kuko imyaka yacu duhinga izajya igezwa ku isoko bitagoranye.”
Nshimyukiza Vincent we yavuze ko numara gusanwa iterambere ryabo riziyongera.
Ati “Nkanjye ndi urubyiruko kandi uriya muhanda mwunyuramo ntwaye moto; turishimye cyane kuko ugiye gukorwa tukajya tuwugendamo neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko hari n’ibindi bikorwa remezo bishimira bahawe n’Umukuru w’Igihugu birimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi.
Muri byo harimo umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ugeze kure ukorwa n’imihanda itanu ifasha baturage kugeza umusaruro ku isoko iri gukorwa mu gice cyegereye ishyamba rya Nyungwe.
Hari kandi indi mihanda iri gukorwa mu buryo bugezweho irimo uhuza Kirengeri na Kaduha n’uwa Mushubi-Kaduha.
Biteganyijwe ko iyo mihanda yose nimara kuzura izashyirwamo kaburimbo.
Perezida Kagame mu ijambo yagajeje ku baturage n’abayobozi yababwiye ko ibishoboka byose biganisha ku mibereho myiza n’iterambere bizakorwa.
Ati “Ibishoboka byose tuzabikora dufatanyije kuko biri mu nyungu zacu”.
Umukuru w’Igihugu yabasabye gukomeza guhuza imbaraga bagakorera hamwe abibutsa ko impamvu mu Rwanda, habaye impinduka ziganisha ku iterambere ari uko abaturage bigishijwe gukora.
Ako gace kagiye gusanirwa umuhanda keramo ibihingwa birimo ikawa, imyumbati, ibishyimbo kandi wifashishwa mu kujyana abarwayi ku Bitaro bya Kaduha, bavuye Kigo nderabuzima cya Kibumbwe.




Ibitekerezo 0