Aba bagabo bafashwe kuwa 29 Nzeri 2017 bafunganywe n’abandi batatu bakekwaho ubufatanyacyaha muri uyu mugambi.
Obed Muhirwa yahoze akora mu by’ubutaka (One stop center) nyuma aza guhindurirwa imirimo; icyaha akekwaho yagikoze akibarizwa mu bijyanye n’ubutaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yahamije aya makuru ko aba bombi bafashwe bari gukorwaho iperereza.
Yagize ati “Umutungo bakekwaho kunyereza ni ujyanye n’aho bimuraga abantu bavuga ko hagiye gucukurwa amabuye y’agaciro. Ni dosiye ndende imaze igihe, hari abagiye babifungirwa na mbere. Amakuru aracyakusanywa ku buryo ibyinshi biracyari mu iperereza”.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka bakaba bari gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO