Babigarutseho, kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Gicurasi 2015, ubwo itorero ADEPR ryatangaga impamyabumenyi ku baturage 690 bo mu Murenge wa Kibirizi, bize gusoma, kubara no kwandika bakuze.
Aba baturage bagaragaje ko usibye kuba ubujiji butuma hari byinshi batigezaho, hari ubwo bahura n’ababashuka cyangwa bakabariganya ibyabo kubera ko batazi gusoma, kubara no kwandika.
Vianney Munyentwali avuga yakoze ubucuruzi ariko kubera kutamenya gusoma, kubara no kwandika bikamushyira mu gihombo. Yongeraho ko atifuzaga ko hari uwamenya ko atabizi.
Nyuma yo kugana isomero, akamenya kubara no gusoma Munyentwali avuga ko byatumye ubucuruzi bwe bugenda neza, kuri ubu akaba amaze gutera imbere.
Ati “ uwo nahaga ideni sinamwandikaga kuko ntabyo narinzi, ibintu byagiye bishira mu iduka buhoro buhoro, bigeze aho ndahomba njya kwicara mu rugo. Aho maze kumenya gusoma no kubara ndetse no kwandika, ubu njya kwirangurira sinirirwe mbwira uwo ngiye kuranguraho ngo nteranyiriza, kuko hari igihe banteranyirizaga bakanyiba; ariko ubu ndabyikorera nkamenya kubara inyungu n’igihombo”.
Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi baganiriye na IGIHE bavuga nubwo hari ababaciye intege babaseka ko batazi gusoma, kubara no kwandika, aho babimenyeye bibateye ishema, bakaba bagiye gukangurira bagenzi babo basigaye kugana amasomero.
Aba baturage kandi bemeza ko nyuma yo kujijuka, batangiye gutekereza indi mishinga bakora ikabateza imbere.
Kubwimana Laurien ushinzwe Serivise y’iterambere muri ADEPR, yasabye abamaze kwigishwa kubara, gusoma no kwandika ko bibabera intwaro yo kwiteza imbere bayoboka imishinga itandukanye.
Yabasabye kandi ko bafatanya gukora ubukangurambaga kuri babandi batinya kugana amasomero, bakeka ko hari ababaseka ko batazi kubara, gusoma no kwandika.
Ati “Abamaze kwiga turabasaba ubukangurambaga bwo kubwira bagenzi babo basize mu ngo bakayoboka amasomero, kandi tugafatanya kubahumuriza, tubabwira ko badakwiye kugira ipfunwe kuko kutamenya gusoma no kwandika si amakosa yabo, ahubwo ko hari uburyo bagombye kurenga icyo kintu kibazitira mu iterambere.”
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko hatazwi neza umubare w’abatazi gusoma no kwandika muri aka karere, ngo hamaze kwigishwa abagera ku bihumbi bine.
Ubuyobozi bwa ADEPR butangaza ko kuva hatangira igikorwa cyo kwigisha abaturage kumenya gusoma, kubara no kwandika, bamaze kwigisha abagera ku bihumbi 624.
Usibye kubigisha gusoma, kubara no kwandika, abamaze kubimenya babasaba kwishyira hamwe mu matsinda yo kubitsa no kugirazanya, abafasha gukora imishinga itandukanye yo kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO