00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Hagaragajwe ibyatumye akarere gasubira inyuma imyanya 22 mu mihigo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 October 2017 saa 07:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe hamwe n’abafatanyabikorwa bako bisuzumye barebera hamwe amakosa yabayeho mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/2017 yatumye gasubira inyuma imyanya 22.

Mu mwaka w’imihigo wa 2016/2017 aka akarere kaje ku wa 27 n’amanota 75.55% mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2015/2016 kari ku mwanya wa gatanu n’amanota 77.25%.

Abaturage bo muri ako karere baganiriye na IGIHE bagaragaje ko umwanya baheruse kubona ugaragaza uko besheje imihigo batawishimiye, bavuga ko bo ibyo bagombaga gukora babikoze neza ahubwo ikibazo cyashakirwa mu buyobozi.

Mu byo abo baturage bavuga bakoze, harimo gutanga imisoro neza, kwitabira kugura mituweli, kugira isuku, kujyana abana ku ishuri, kwitabira umuganda na gahunda za Leta z’ibindi.

Bizimana wo mu Murenge wa Gasaka ati “Ntabwo uriya mwanya wo muya nyuma tuwishimiye kuko ubusanzwe twazaga muri batanu ba mbere, hari byinshi bitagenze neza nk’isoko rimaze imyaka myinshi ritubakwa ryaheze mu magambo, nka sitade, nta nyubako nsha iheruka kuzamurwa hano mu mujyi, no muri bucuruzi biracyagenda buhoro”.
Perezida w’Inama y’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyamagabe, Faustin Kanani, yavuze ko umwanya akarere kabonye mu mihigo ya 2016/2017 udashimishije ariko basanze ikibazo cyarabaye mu mikoranire y’abafatanyabikorwa, abaturage n’ubuyobozi.

Kanani ati “Mu kubaka umudugudu w’icyitegererezo ahitwa Uwinyana, hari kugaragaza isura y’akarere n’uruhare rw’abafatanyabikorwa, uwo muhigo ntabwo wagenze neza kubera imikoranire itaragenze neza, twisuzumye kugira ngo ubutaha bizagende neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yavuze ko kuba barasubiye inyuma mu mihigo ahanini bishingiye ku guteshuka kwa bamwe mu bayobozi ku kwegera abaturage no kubaha umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa, yemeza ko bigiye gukosorwa.

Mugisha ati “Muri kwa gutekereza ibikorwa byose bizakorwa umuturage yose akaba agomba kuba yabigizemo uruhare rutaziguye kandi amakuru ayafite, noneho no mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa akabigiramo uruhare. Hari aho bigaragara ko hakirimo icyuho ari nabyo twagiye tuganiraho turebera hamwe uko byakosorwa”.

Mu bindi byagarutsweho bigomba gushyirwamo ingufu mu mihigo, harimo kwimakaza isuku no kurwanya imirire mibi ikigaragara muri ako karere.

Meya wa Nyamagabe, Philbert Mugisha, aganira na bamwe mu bafatanyabikorwa b'akarere
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bwasinyanye imihigo n'abafatanyabikorwa izeswa mu 2017/2018

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .