00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Hamaze gufatwa 13 bakekwaho gutema abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 June 2020 saa 01:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe butangaza ko hamaze gufatwa abantu 13 bakekwaho gutema no gukomeretsa abaturage mu bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020 mu Murenge wa Uwinkingi.

Ni nyuma y’uko amabandi ateze abaturage mu Kagari ka Munyege mu Mudugudu wa Munyege ku wa Gatanu ahagana 19h45 akabatema. Abaturage bane batemwe barimo umukobwa w’imyaka 18; umusaza w’imyaka 65 n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari urugomo n’ubwambuzi ntaho bihuriye n’abanzi b’igihugu bashaka guhungabanya umutekano banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Ati “Ibyabaye ni urugomo rwakozwe n’agatsiko k’abashakaga kwambura umwe muri abo baturage wari uvuye kuri banki kuzana amafaranga yo kugura ishyamba. Ni ubujura bwabereye hariya ntaho bihuriye n’ubugizi bwa nabi bw’abanzi b’igihugu bashaka guhungabanya umutekano banyuze muri Nyungwe.”

Uwamahoro yasobanuye ko hari ibimenyetso bigaragaza ko abo 13 bafashwe bari biriwe bacura imigambi yo gutega umugabo witwa Nshutiraguma Sylvain kugira ngo bamwambure amafaranga yagombaga kugura ishyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, ahurutse kubwira IGIHE ko abo baturage bakimara gutemwa bihutira kubajyana ku Kigo Nderabuzaima cya Mbuga, bagezeyo basanga abo bagabo babiri barimo na Nshutiraguma, bakomerekejwe cyane boherezwa ku Bitaro bya Kigeme nabyo bisanga barembye bihita bibohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bahagurukiye guca ibikorwa by’urugomo bikorwa n’udutsiko tw’abiganjemo urubyiruko, asaba abaturage ubufatanye cyane cyane batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

Yabukije inzego z’ibanze n’abaturage gukaza amarondo no kuyakora neza bahanahana amakuru.

Yasabye abaturage gukomeza ibikorwa bibateza imbere birinda uwashaka kubarangaza wese.

Abantu 13 bakekwaho gutema abaturage bamaze gufatwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages