00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Hari kubakwa agakiriro ka miliyoni 500 Frw

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 October 2023 saa 07:46
Yasuwe :

Akamaro k’igiti kagaragarira muri byinshi kuko ibidukikije byose haba hanze ndetse no mu bikoresho byo mu rugo hagaragaramo ukuboko kw’igiti.

Ingero ni nyinshi kuko byaba ibitanda, intebe, ameza, utubati, inzu n’impapuro twandikaho uzasangamo igiti. Niyo mpamvu isobanura uruhare ntasimburwa rw’igiti mu buzima bwa buri munsi bwa muntu.

Ab’i Nyamagabe nabo byabyumvise neza maze bayoboka imirimo yo kubyaza umusaruro ibikomoka ku giti aho bibumbiye muri koperative COAANYA(Cooperative d’Artisans d’Art de Nyamagabae) ibumbiye hamwe ababaji basaga 120.

Abakorera muri iyi koperative bavuga ko bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye, bityo batakibona igiti mu ndorerwamo yo kugicana gusa.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko bakora ibikoresho bitandukanye mu mbaho ariko bakavuga ko bakibangamiwe no gukoresha ikoranabuhanga rishaje bigatuma badahaza ibyifuzo by’abakiriya babo.

Habimfura Emmanuel, umwe mu babariza mu gakiriro ka Nyamagabe, yavuze ko aka gakiriro kari kubakwa bakitezeho inyungu nyinshi mu mikorere yabo.

Yagize ati “Inyungu twiteze kuri iyi sarumara ni uko bazazana imashini z’ikoranabuhanga zirenze izo dufite. Izo twari dufite inshuro nyinshi zikunda gupfa ugasanga akazi kahagaze. Hari n’igihe ziteza impanuka. Nk’ubu hano nta mashini zihari zigorora imbaho aariko iri shuri niriza twizeye ko bazazizana’’.

Yakomeje agira ati “Hari nka ’designs’ ziba zigiye zihese ukuntu, izo iyo umukiliya yazitubazaga byabaga ngombwa ko tuzikoresha i Kigali cyangwa yabona bizatinda n’ikiraka akaba yakikwambura’’.

Twiringiyimana Melane ukora ubucuruzi bw’imbaho ku gakiriro ka Nyamagabe.yabwiye IGIHE ko uburyo bakoragamo bwarimo ibyuho byinshi ariko bakaba bafite icyizere ko bigiye gushira.

Aragira ati “Hano habaga imashini nke nk’imashini zumisha imbaho ntazo twari dufite. Ibi rero byagiraga ingaruka mu bucuruzi bwacu kuko igikoresho gikozwe mu rubaho rutumye kirasadagurika. Bamwe mu bakiliya batugana byajyaga biba ngombwa ko bajya ahandi babona iyo serivisi,bakaba baraducitse’’.

Agakiriro ka Nyamagabe kagiye kuba bandebereho

Perezida wa COAANYA ikora ububaji mu gakiriro ka Nyamagabe, Kundimana Ange Michel, avuga ko bagiye kuzamura urwego rw’ibyo bakora kuko agakiriro kabo kagiye kuba ihuriro ry’ibikorwa by’ububaji byinshi.

Akomeza avuga ko bazanunguka ubumenyi kuko iri shuri rizobereye mu bikorwa byo kubyaza umusaruro ibikomoka ku giti byose, bakaba biteze ko bazababihugurwaho byimbitse.
Ati “Tuzungukira mu bikoresho bigezweho bizatwegerezwa ariko kandi abanyabukorikori bakorera aha bazagira amahirwe yo guhabwa amahugurwa n’inzobere zo muri Kaminuza ya IPRC Kitabi kuko mu bufatanye dufitanye hazabamo no kuduhugura. Abandi bazajya baza hano ariko barahereye kuri twebwe’’.

Umuyobozi w’ishuri rya IPRC Kitabi, Nasasira Richard yavuze ko nka Kaminuza nabo bishimira kwegereza ibyo bakora abagenerwabikorwa babo ari bo baturage.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uburyo bwiza bwo kubishyira mu bikorwa ari nk’ubu bwo gukorera mu gakiriro aho abanyeshuri n’abababaji basanzwe mu kazi bose bazahuza ubumenyi bakazamura umwuga ndetse bakanahugura ababaji bo mu Rwanda hose.

Ati “Ubu nibwo tugiye gukemura ibibazo by’ubumenyi byari biri mu mwuga w’ububabaji nyakuri dushyira mu ngiro ibiri mu mpapuro’’.

Nasasira akomeza avuga ko aka gakiriro kazaba ihuriro ry’ububaji buteye imbere rizahuza uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Karongi aho imbaho zose zihava zizajya zibanza kuza gutunganyirizwa i Nyamagabe mbere yo kujya gucururizwa ahandi,ariko bikazakura bikagera ku rwego rw’igihugu.

Akomeza avuga ko ibi bikorwa bizaba bibumbiye mu cyiswe ‘Wood Innovation Centre’ aho iyi gahunda izazamura agaciro k’urubaho mu Rwanda.

Ati “Mu mashini zizahazanwa harimo izazaba zikora ‘designing’ igezweho ndetse n’izandika ku mbaho (printing) ku buryo abahorera batazongera gukora ingendo bajya kure gushaka izo serivisi ahandi’’.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Niyomwungeli Hildebrand ashishikariza abaturage kwita ku mashyamba biruseho kugira ngo ubwo aka gakiriro kazaba kamaze kugira imbaraga katazabura umusaruro w’amashyamba wo gutunganya.

Imashini zitezwe gushyirwa muri iri sarumara zizaba zifite agaciro ka miliyoni 500 mu gihe ibikorwa byose n’inyubako bizatwara asaga miliyari imwe mu cyiciro cya mbere.

Kuri ubu aka gakiriro karimo imashini zitakijyanye n'igihe zibavunisha mu kazi nk'uko babyivugira
Nasasira Richard, Umuyobozi wa IPRC Kitabi avuga ko kwagurira ibikorwa byabo mu gakiriro ka Nyamagabe, bizabafasha kurushaho kwegera no guhugura abaturage benshi mu bubaji
Meya wa Nyamagabe Niyomwungeli Hildebrand, yasabye baturage kurushaho kwita ku mashyamba kugira ngo atange umusaruro ushyitse bityo uvemo imbaho zibazwa
Kundimana Ange Michel, Umuyobozi wa COAANYA avuga ko abanyamuryango bazabona amahugurwa igihe IPRC Kitabi izaba izanye ibikorwa byo mu gakiriro
Iyi mishini ifasha gukora imitako mu mbaho ariko ntirabagerera ku byo bifuza neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages