00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Ikamyo yibirinduye ihitana babiri abandi batandatu barakomereka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 April 2017 saa 10:11
Yasuwe :

Ikamyo yari ipakiye amakara irimo abantu umunani, yavaga mu Murenge wa Kitabi yerekeza mu Mujyi wa Nyamagabe yibirinduye igwa mu mukoki abantu babiri bitaba Imana, abandi bagera kuri batandatu barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Amakuru atangwa na Polisi y’Igihugu avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa 20:50’ zo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Mata 2017, ikaba yabereye mu Murenge wa Gasaka ahitwa mu Gatyazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yahitanye babiri abandi batandatu barimo n’uwari uyitwaye barakomereka bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme.

CIP Hakizimana yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyo mpanuka ariko hari gukorwa iperereza ngo bimenyekane.

Yagize ati “Iyo mpanuka yahitanye babiri abandi batandatu barimo n’umushoferi barakomereka, ubu bari kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme, naho abo bitabye Imana bari mu buruhukiro bw’ibyo. Ntiharamenyekana neza icyateye impanuka ariko turi kubikoraho iperereza, turaza no kubaza uwo mushoferi tumenye neza ikibazo yagize”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Ephraim Nzabonimana, yabwiye IGIHE ko muri abo batandatu bari gukurikiranwa n’abaganga, babiri bakomeretse ku mutwe, abandi babiri bakomereka ku maguru naho abandi babiri bakaba batakomeretse bikomeye ku buryo uyu munsi bashobora gusezererwa abagataha.

Dr Nzabonimana ati “Ubundi imodoka yarimo abantu umunani, tukibakira twasanze babiri bamaze gupfa, batandatu bakomeretse, harimo babiri bakomeretse cyane kuko bakomeretse ku mutwe, abandi babiri bakomeretse amaguru, naho abandi babiri nta bikomere bafite uretse ko bari bafite intege nke cyane”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages