Yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 35.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston; Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel n’abandi.
Iyo mibiri yatangiye kuboneka tariki 17 Nzeri 2019 ku makuru ubuyobozi bwahawe n’umukobwa w’imyaka 24 witwa Mushimiyimana Anatolie, wakoraga muri iyo sambu ya Kiliziya Gatolika.
Iyo mibiri yabonetse ku gice cy’ubutaka busanzwe buhingwa ku buryo bikekwa ko uretse uwo mukobwa wayibonye agatanga amakuru bishoboka ko hari abandi babiyonye mbere bagaceceka.
Minisitiri Busingye Johnston yashimiye uwo mwana w’umukobwa watanze amakuru ariko anenga abandi banze kuyatanga mbere kandi bayafite.
Ati “Umwana w’umukobwa wagize ubutwari bwo kuvuga ibintu abantu bakuru bareba cyangwa bazi ariko umuntu w’imyaka 24 akabivuga, hari icyo bivuze ku rubyiruko, hari icyo bivuze kuri ejo hazaza hacu, hari n’icyo bivuze ko ahashize hacu hari habi. Uwo mwana ni urugero rwiza rw’ejo hazaza.”
Yavuze ko kuba iyo mibiri yarabonetse munsi ya Kiliziya gato kandi ifite abayikuriye n’abayisengeramo ari ikibazo gikomeye.
Busingye yavuze ko kuba iyo mibiri ibonetse mu 2019 byerekana imyaka 25 yo gucecekana icyaha.
Ati “Kuriya guceceka kugize icyaha, biratwereka imyaka 25 y’ubufatanyacyaha, biratwereka imyaka 60 cyangwa irenga y’imyumvire ironda ubwoko, itsemba ubundi ikagera aho ibyiyemeza bikaba gahunda.”
Yavuze ko nanone byerekana indi myaka 25 yo kugerageza gukora ibishoboka byose ngo hubakwe ubumwe bw’abantu, indi myumvire n’icyizere mu bantu.
Minisitiri Busingye yashimiye inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’izindi nzego bafatanyije gukura iyo mibiri mu butaka no kuyitunganya mu gihe cya vuba ikaba yashyinguwe mu cyubahiro.
Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe mu Banyarwanda igihe kirekire bityo kuyirandura bisaba imbaraga zidasanzwe binyuze mu nzira nyinshi zirimo amategeko, ibikorwa, amagambo no guhashya abayihembera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze mu yahoze ari Gikongoro Jenoside yatangiye gutegurwa kuva mu 1959 kugeza ubwo mu 1994 ishyizwe mu bikorwa.
Abaturage bongeye gusabwa kubohoka abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside bakayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO