Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Agnes Uwamariya, avuga ko iyo miryango ifite ibibazo bikomoka ku kubana mu buryo budakurikije amategeko.
Ati “Mu mezi atatu ashize twari twabaruye imiryango irenga 4000. Muri bwa bukangurambaga bwo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye hari iyo twabashije gufasha gusezerana irenga 1000.”
Yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeza kwigisha iyo miryango kugira ngo isezerane ibane mu buryo bwubahirije amategeko.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022 imiryango 93 yo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yabanaga mu buryo butubahirije amategeko yasezeranye nyuma yo guhabwa inyigisho n’umuryango SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe.
Nkurunziza Ildephonse na Kamanyana Consolata bari bamaze imyaka irenga 30 babana nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye bigatuma bahorana urwicyekwe.
Nkurunziza yavuze ko yangaga gusezerana n’umugore we kuko abandi bagabo bamubwiraga ko nibasezerana azajya amusuzugura.
Gusa nyuma yaje kwigishwa na SOS Ishami rya Nyamagabe nabo babiganiraho basanga bakwiye gusezerana kugira ngo abana babo bagire uburenganzira bwuzuye.
Ati “Twabiganiriye dusanga turi kubangamira abana twabyaye kuko haba ubwo umuntu yitabye Imana noneho imiryango igatwara imitungo ya ba bana yitwaje ko nyina atasezeranye, uburenganzira bwabo bakabubura. Twahisemo gusezerana kugira ngo urwicyekwe ruveho.”
Kamanyana na we yavuze ko yishimiye ko basezeranye bityo bagiye gukomeza iterambere bumva ko umutungo wabo bawuhuriyeho bose.
Ati “Usanga umugore utarasezeranye bavuga ngo nta burenganzira afite ndetse n’abana yabyaye bakabima uburenganzira bwabo. Ndishimye ko mbaye umugore wemewe n’amategeko kandi tugiye gukomeza gukorera hamwe kuko byose ari ibyacu.”
Umuyobozi wa SOS Rwanda ishami rya Nyamagabe, Dieudonné Munyankiko, yavuze ko iyi miryango bayitayeho cyane kuko iyo abashakanye babana batarasezeranye bigira ingaruka mbi ku bana bayivukamo.
Yagize ati “Kugira ngo ibeho mu mutekano abana bayirimo bakurire mu mudendezo, imiryango idafite amakimbirane n’akarengane nta hohoterwa riyirangwamo.”
Yavuze ko bazakomeza kwigisha n’abasigaye kugira ngo nabo basezerane.
Muri uyu murenge wa Kitabi wonyine habarurwa imiryango irenga 1500 ibana mu buryo butemewe n’amategeko kuko itigeze isezerana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!