00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Imodoka y’umuturage yakongotse akeka ko abanyeshyari bayitwitse

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 24 February 2015 saa 11:15
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwobo bwa Coaster ya Gakunde Vincent utuye mu kagari ka Remera, umurenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, yahiye ikongokera ku irembo ry’iwe aho yari iparitse mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2015.

wabaye mwinshi ufata imwe mu zindi modoka byari kumwe ishya uruhande rumwe, n’inzu byari byegeranye y’umuturanyi we ishya ibice bimwe birimo inzugi.

Aganira na IGIHE, Gakunde avuga ko kuwa 22 Gashyantare yavuye i Kigali, imodoka ye akayiparika aho asanzwe ayiraza, hagati y’urugo rwe n’urw’umuturanyi we ajya kuryama, saa cyenda z’ijoro ngo akumva bantu baje kuyizimya bavuza induru kuko umuriro wari mwinshi.

Avuga kandi ko uyu muriro wafashe n’imwe mu zindi modoka byari kumwe, igashya uruhande rumwe bidakabije, ndetse n’inzu y’umuturanyi we igashya ibice bimwe birimo inzugi.

Gakunde yemeza ko iyo hataba ubutabzi bw’abaturage, Polisi n’ingabo z’igihugu izindi modoka ziba zarahiy n’inzu y’umuturanyi we ntirokoke.

Ati “Nubwo basanzwe imodoka yanjye yamaze gushya burundu, abaturage na Polisi ndetse n’abasirikari bakoze akazi katoroshye bazimya umuriro wose, inzu y’umuturanyi yari yamaze gufatwa n’imodoka yari iparitse ku ruhande”

Arakomeza ati “ ntawamenya ababikoze, ariko naketse ko ari abantu bamfitiye ishyari, ariko polisi iri kubikurikirana”.

Bamwe mu baje gutabara ubwo iyi modoka yarimo kugurumana babwiye IGIHE ko nabo bakeka ko abayitwitse ari abafitiye Gakunde ishyari dore ko amaze amezi atanu yonyine aje kuhakorera ibikorwa byo gutwara abagenzi.

Umwe yagize ati “Nubwo umuntu atapfa kugira uwo uwo ashinja, nkeka ko ari abantu bo muri gare, bamufitiye ishyari bakaza gutwika imodoka ye. (…) kuko izindi zari kumwe nayo baziretse bahitamo gutwika iye. Gusa ntawe nashinja kuko nanjye naje ntabaye nsanga iri gushya.

Uyobora polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Mukama Simon Pierre avuga ko iperereza rigikomeje kuko icyateye iyo nkongi kitaramenyekana.

.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages