wabaye mwinshi ufata imwe mu zindi modoka byari kumwe ishya uruhande rumwe, n’inzu byari byegeranye y’umuturanyi we ishya ibice bimwe birimo inzugi.
Aganira na IGIHE, Gakunde avuga ko kuwa 22 Gashyantare yavuye i Kigali, imodoka ye akayiparika aho asanzwe ayiraza, hagati y’urugo rwe n’urw’umuturanyi we ajya kuryama, saa cyenda z’ijoro ngo akumva bantu baje kuyizimya bavuza induru kuko umuriro wari mwinshi.
Avuga kandi ko uyu muriro wafashe n’imwe mu zindi modoka byari kumwe, igashya uruhande rumwe bidakabije, ndetse n’inzu y’umuturanyi we igashya ibice bimwe birimo inzugi.
Gakunde yemeza ko iyo hataba ubutabzi bw’abaturage, Polisi n’ingabo z’igihugu izindi modoka ziba zarahiy n’inzu y’umuturanyi we ntirokoke.
Ati “Nubwo basanzwe imodoka yanjye yamaze gushya burundu, abaturage na Polisi ndetse n’abasirikari bakoze akazi katoroshye bazimya umuriro wose, inzu y’umuturanyi yari yamaze gufatwa n’imodoka yari iparitse ku ruhande”
Arakomeza ati “ ntawamenya ababikoze, ariko naketse ko ari abantu bamfitiye ishyari, ariko polisi iri kubikurikirana”.
Bamwe mu baje gutabara ubwo iyi modoka yarimo kugurumana babwiye IGIHE ko nabo bakeka ko abayitwitse ari abafitiye Gakunde ishyari dore ko amaze amezi atanu yonyine aje kuhakorera ibikorwa byo gutwara abagenzi.
Umwe yagize ati “Nubwo umuntu atapfa kugira uwo uwo ashinja, nkeka ko ari abantu bo muri gare, bamufitiye ishyari bakaza gutwika imodoka ye. (…) kuko izindi zari kumwe nayo baziretse bahitamo gutwika iye. Gusa ntawe nashinja kuko nanjye naje ntabaye nsanga iri gushya.
Uyobora polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Mukama Simon Pierre avuga ko iperereza rigikomeje kuko icyateye iyo nkongi kitaramenyekana.
.



















TANGA IGITEKEREZO