00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Imodoka yafashwe ipakiye urumogi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 August 2017 saa 07:50
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwoko bwa taxi voiture Toyota corolla yafatiwe mu Karere ka Nyamagabe ipakiye imifu irimo urumogi iruvanye mu Karere ka Rusizi.

Amakuru aturuka mu karere ka Nyamagabe avuga ko iyo modoka yafashwe kuri uyu wa 17 Kanama 2017, yari itwawe n’umugabo umwe afite n’undi uri kugenda imbere ye kuri moto amucungira kugira ngo babashe guca mu rihumye inzego z’umutekano zitabafata.

Gusa ntibyaje kubahira kuko habayeho guhanahana makuru hagati y’abaturage bayobonye na Rwanda Revenue Authority ndetse na Polisi y’igihugu irakurikiranwa ifatirwa mu Karere ka Nyamagabe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajepfo, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyo modoka yari ipakiye urumogi mu mifuka itatu rungana n’ibiro 100.

Yagize ati “Iyo modoka yari ipakiye ifu noneho bahishamo n’imifuka itatu y’urumogi. Abafashwe ni nyir’imodoka ufite imyaka 25 y’amavuko n’undi mugabo w’imyaka 30 wakoranaga na bo abashakira inzira agenda kuri moto.”

IP Kayigi yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru y;aho babonye ibiyobyabwenge kugira ngo hakomeze ubufatanye mu kubica burundu mu gihugu, kuko nta cyiza cyabyo ahubwo byangiza ubuzima bw’abantu.

Abo bagabo bombi batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rigikomeza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages