Iyo kamyo yaguye mu muhanda Huye- Nyamagabe mu Murenge wa Kamegeri aho umuhanda uherutse kwangizwa n’imvura nyinshi yaguye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gasaka, Sebintu Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumeya ari uko iyo mpanuka yabaye hagati ya saa munani na saa cyenda z’ijoro ryakeye.
Yakomeje avuga ko bigaragara ko iyo kamyo yashatse kubisikana n’indi modoka, bituma igwa munsi y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri bari bari muri iyo kamyo.
Ati “Yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi bari kumwe.”
Yavuze ko kuri ubu Polisi iri mu gikorwa cyo gukura iyo kamyo aho yaguye no kuvanamo abantu yahitanye.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!