00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe : Impunzi z’Abanyekongo zabuze uko zirangiza amashuri bizitera kwishora mu Buraya

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 2 March 2015 saa 08:28
Yasuwe :

Abana b’impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kigeme barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye barasaba inzego zibishinzwe kubafasha ku buryo bajya bakomeza bakarangiza amashuri yisumbuye.

Abo banyeshuri batangaza ko kuba ntaho bakomeza kwiga bibateza ubuzererezi n’izindi ngeso mbi.

Abana babayeho buhunzi mu nkambi ya Kigeme bakeneye uburere bubafasha guhangana n'ibibazo

Kuva mu mwaka wa 2012 ku Kigeme mu karere ka Nyamagabe hahungiye Abanyekongo babarirwa mu 18.445baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru bahunze imirwano yahaberaga, magingo aya .

Muri izo mpunzi, harimo abanyeshuri bagize amahirwe yo kwiga aho ku Kigeme icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ariko ntibemererwa gukomeza ngo barangize ayisumbuye. Abarangije icyo kicyiro rusange bavuga ko kuba badakomeza bibateza ingaruka zikomeye zirimo ubuzererezi, kwigunga n’uburaya.

Nyiramugisha Pauline na Mico Martin barangije icyiciro rusange baricara.
Nyiramugisha yagize ati “ Ibibazo nterwa no kutiga ni uko akenshi nkunda kwigunga ndi mu rugo njyenyine abandi biga, ikindi ni uko bishobora kumviramo ubuzererezi.”

Mico Martin nawe avuga ko kudakomeza amashuri bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Ati “ Bituviramo ingaruka nyinshi cyane. Nk’abana b’abakobwa bakunda kubashuka bakajya mu mijyi gukora uburaya n’ubuyaya byose. Abahungu nabo ni ukwirirwa bazerera nta kazi kaba mu nkambi. Tubayeho nabi cyane..”

Ku Kigeme no mu nkengero zaho, nta byumba by’amashuri bihagije abo banyeshuri babasha kwigiramo mu gihe bakomeje mu mwaka wa 4.

Byongeye kandi n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ntabwo ryateguriye uburyo bwo kwiga abo banyeshuri. Gusa, iki kibazo cyavuzwe kenshi kandi na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) irakizi.

Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri iyo Minisiteri, Rwahama Jean Claude, irimo kuganira n’abafatanyabikorwa ngo hubakwe amashuri ahagije.

Yagize ati “Ni ikibazo turiho tuganiraho n’inzego zitandukanye, zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse na Minisiteri y’Uburezi , kugirango turebe ko hakubakwa ibyumba bihagije by’amashuri byashyira mu bikorwa iyi gahunda y’uburezi bw’imyaka 12.”

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Kigeme mu karere ka nyamagabe, igaragaza ko mu mwaka wa 2013, abanyeshuri b’impunzi z’Abanyekongo barangije icyiciro rusange bari 141, mu gihe mu mwaka wa 2014 bageze kuri 294.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages