00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Impunzi zigishijwe imyuga zirasaba inkunga ngo zitazapfa ubusa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 February 2015 saa 11:10
Yasuwe :

Urubyiruko rw’impunzi z’Abanyekongo rushoje amasomo y’imyuga mu nkambi ya Kigeme rurasaba ko inzego zitandukanye zakomeza kubaherekeza babashakira ubushobozi kugira ngo ibyo bize bitazabapfira ubusa.

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR), yemeye ko izakomeza gushakira urwo rubyiruko ubushobozi kugira ngo babashe kwiteza imbere, ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri 79 basoje amasomo y’imyuga y’ubukanishi, ubudozi no gutunganya imisatsi, babifashijwemo na Diocese Gatolika ya Gikongoro ku cyumweru.

Urwo rubyiruko rurashima ko rwabonye ubumenyi buzabafasha mu buzima bwabo, ariko bakaba bifuza ko bakomeza gushakirwa ubushobozi kugira ngo bazabone icyo bakora, dore bo ubwabo ngo batakwibonera ubwo bushobozi.

Umwe mu bigishijwe gutunganya imisatsi Cyubahiro Jacques , yagize ati “ Izi mpamyabumenyi baduhaye, hatabayeho ubundi bufasha nta kintu twageraho.Nkabadufashije bakatwigisha, turifuza ko n’ubundi badushakira n’aho gukorera, tugateza imbere imiryango yacu.”

Mukamwiza Emmerence nawe avuga ko kubigisha byonyine bidahagije.

Yagize ati “ Turabasaba ko baduha ibikoresho, tugatangira kwiteza imbere, nta bikoresho ibyo twize ntacyo byatumarira.”

Umuhango wo gutanga izo nyemezabumenyi wabimburiwe n’igitambo cya Misa, yayobowe na Musenyeri Celestin Hakizimana, umushumba wa Diocese gatolika ya Gikongoro. Ni igitambo cya misa cya mbere aturiye hanze ya Cathedrale ya Gikongoro nyuma y’aho aherewe inkoni y’ubushumba mu minsi 20 ishize, aho yanatanze amasakaramentu atandukanye ku bakirisitu b’iyo nkambi.

Mgr Hakizimana yavuze ko kiliziya izakomeza gufasha urwo rubyiruko mu kubongerera ubushobozi.

Yagize ati “ Hariya hari isoko rikomeye cyane, abana bo mu nkambi bariga, bakeneye imyenda y’ishuri. Bariya barangije tuzabashyira hamwe, tubagurire imashini maze bajye badoda imyenda y’ishuri, bibagirire akamaro bo hamwe n’imiryango yabo. Abakanika bo twavuze ko tuzabashyira mu ishuri ryigisha gutwara imodoka, bakigira impushya z’agateganyo zo gutwara imodoka, nyuma bakigira n’izihoraho, ku buryo basaba akazi ko gutwara imodoka, abandi bakajya bakanika mu magaraji.”

Rwahama Jean Claude, MIDIMAR ushinzwe ibibazo by’impunzi avuga ko bazakomeza gukorera ubuvugizi urwo rubyiruko.

Yagize ati “ Natwe tuzakomeza gukora ubuvugizi ku bafatanyabikorwa , kugirango bagende bashyira mu bikorwa ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa.”

Inkambi ya Kigerme icumbikiye impunzi zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

MIDIMAR irifuza ko mu nkambi zose izo nyigisho zazahatangwa, kugira ngo zifashe impunzi. Musenyeri Hakizimana yameye ko azasaba abandi bashumba ba za diyosezi za Kiliziya Gatolika bakareba uko byakorwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages