00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Ingano bazitekamo ibidiya kubera ifunga ry’uruganda ruzitunganya

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 March 2015 saa 01:28
Yasuwe :

Abahinzi b’ingano mu Karere ka Nyamagabe no mu nkengero z’aho, barabogoza kuko umusaruroutakibona isoko, bigatuma zisheshwa zigatekwamo ibidiya ntibigire icyo bibamarira, ibyo bigaterwa n’ifunga ry’uruganda “Minoterie de Nyungwe” rwari rusanzwe ruzitunganya.

Mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe hahoze uruganda rutunganya umusaruro w’ingano rwitwaga “Minotori de Nyungwe. Urwo ruganda rwari rwarabereye igisubizo abahinzi b’ingano bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Ariko kuva mu 2008 nyirarwo yahuye n’ibibazo bishingiye ku nguzanyo z’amabanki, maze ruhagarara kuvu ubwo kugeza magingo aya.

Abakoranaga n’urwo ruganda abenshi bacitse intege zo guhinga ingano, abazitsimbarayeho bakomeza kubona umusaruro, ariko umwinshi mu wo babonye ugasa n’aho ubapfira ubusa, kuko 40% gusa byawo ugurwa na RAB kugira ngo uzavemo imbuto zizahabwa abahinzi, umusaruro usigaye ntugire icyo ubamarira gifatika.

Ndagijima Modeste, umuhinzi wo mu Murenge wa Tare yemeza ko hari abaretse guhinga ingano, ati “RAB itugurira ingano zo gutubura, ugura nka 40 %, izindi 60 ugasanga zirahera mu baturage barazitekamo ibidiya.”

Nyamagabe ni kamwe mu duce tweramo ingano ari abazihinga baragabanutse kuko umusaruro ubapfira ubusa

Myasiro Emmanuel, umuhinzi wo mu Murenge wa Kitabi avuga ko hari benshi mu bahingaga ingano batakizihinga, ati “Hari benshi batakizihinga kubera ko batabona ababagurira umusaruro wabo bejeje.”

Nyuma y’imyaka 7 uruganda “Minotorie de Nyungwe” ruhagaze ariko, ntabwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwarekeye iyo, ahubwo bwakomeje kugirana imishyikirano na nyirarwo Kabandana Venant, ngo harebwe uburyo rwakongera gukora bityo n’umusaruro ukabona isoko.

Mukarwego Immaculee, umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko icyo kibazo kiri mu nzira nziza, kandi ko bizeye ko isoko ry’umusaruro w’ingano rizaboneka mu minsi ya vuba.

Ibi ngo bizagerwaho kubera ibiganiro Impuzamakoperative y’abahinzi borozi ‘UNICOOPAG” irimo kugirana na Kabandana Venant nyiri uruganda “Minotori de Nyungwe”

Ibikomoka ku ifarini y'ingano ni bimwe mu bikenerwa cyane mu Rwanda ari na yo mpamvu inyinshi zitumizwa mu mahanga

Hari n’ubundi buryo bwari bwatekerejweho mu gukemura icyo kibazo harebwa uko abahinzi b’ingano bazigurisha mu ruganda AZAM, ariko nk’uko abahinzi babitangaje, ngo ntabwo bishimiye ibiciro urwo ruganda rwabahaga, bityo amasezerano ntiyagenda neza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages