Hari mu mvura yatangiye kugwa kuva saa tatu za mu gitondo igeza mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 10 Ukwakira 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliezer Nyandwi, avuga ko abo baturage basoromaga icyayi ari benshi, inkuba ikubise ifata abagera ku munani umwe ahita yitaba Imana, abandi bajyanwa kwa muganga harimo batanu barembye.
Nyandwi ati “Basoromaga icyayi ari benshi ariko yakubise abantu umunani, umwe witwa Nkeshimana Gentille yitaba Imana, naho abandi batanu bajyanywe ku bitaro bya Kigeme kuko bameze nabi, naho babiri bari ku kigo nderabuzima cya Kitabi”.
Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage yo kutugama imvura munsi y’ibiti ndetse bakitwararika kujya mu mvura igihe iri kugwa mu rwego rwo kwirinda inkuba.
Mu minsi ishize mu Murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe inkuba yakubise ihene eshatu zirapfa naho abana babiri bari baziragiye bajyanwa mu bitaro.



















TANGA IGITEKEREZO