00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kitabi: Bizihije umunsi w’umuhinzi w’icyayi, bakangurirwa kugifata neza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 15 December 2023 saa 03:24
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamagabe kugifata neza kuko kizabafasha kugera ku bukungu bo n’ababazakomokaho.

Ibi yabigarutseho mu birori by’umunsi w’umuhinzi w’icyayi wabereye ku ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, ubwo yaganirizaga abahinzi barugemurira ndetse n’abandi bakozi barwo bari babyitabiriye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Mountain Tea Ltd, Jonathan Bisengimana, yashimye uruhare rw’inganda zitunganya icyayi zirimo urwa Kitabi mu karere ka Nyamagabe mu kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi bikazamura igihugu n’umuturage muri rusange.

Yagize ati “Uru ruganda rwa Kitabi rufite uruhare rukomeye rwagize ngo uyu musaruro n’agaciro kawo biboneke mu rwego rw’igihugu. Murabizi neza ko uru ruganda ruza ku isonga, rukesa imihigo haba mu Rwanda ndetse no mu karere’’.

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa Kitabi bavuga ko kibafasha mu iterambere. Ibi babihurizaho n’abakora muri uru ruganda ndetse n’abasoromyi bacyo.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bakibonamo ubukungu bwinshi. Umwe muri bo w’umuhinzi yagize ati “Ubu umuhinzi agira aho ajya gufata imyaka (yo kurya) iyo atarahembwa, uretse ibyo kandi kimfasha kwishyurira abana ishuri; mbese sinagikenana’’.

Mugenzi we ukora mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, avuga ko yatangiye gukora aka akazi ari umusore nta kintu afite, ariko ubu akaba yaramaze gukuramo inzu akanashinga urugo, aho avuga ko abayeho neza we n’umugore n’abana.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abahinzi b’icyayi kugifata neza kuko kizabafasha kugera ku bukungu bo n’ababazakomokaho.

Yagize ati “Icyo dushishikariza abahinzi ni uguhinga icyayi mu buryo bwa kinyamwuga, bakita ku mirima gihinzemo, bakakibungabunga ku buryo umusaruro uzamuka ari na ko birushaho gutuma babasha kugira amafaranga menshi agikomokaho’’.

“Ni zahubu nk’uko nabivuze, umuntu uhinze icyayi ashobora kumara imyaka myinshi ishoboka y’ubuzima bwe akigikuramo amafaranga mu gihe yaba yacyitayeho akagikorera neza’’.

Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi ‘Kitabi Tea Factory’ ruherereye mu Karere ka Nyamagabe rwizihije uyu munsi w’umuhinzi w’icyayi runashimira abahinzi bahize abandi mu kugemura icyayi gitubutse ndetse n’abagaragaje umurava mu gusoroma kandi neza.

Uyu munsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi w’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umusoromyi n’umuhinzi w’icyayi mu iterambere rirambye n’ubukungu bw’igihugu, twita no ku mikurire myiza y’abana bacu”.

Uruganda rwa Kitabi ruri kumwe n’izindi zirindwi zirebererwa na Kompanyi yitwa Rwanda Mountain Tea Ltd, ikaba ari na yo yashyizeho uyu munsi w’umuhinzi w’icyayi mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwe.

Abakozi b'uru ruganda bavuga ko biteje imbere babikesha akazi ko gutunganya icyayi
Abayobozi bose bashimye umurava we mu gusoroma icyayi
Icyayi cyera ku Kitabi kiri mu bikunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abaturage kwita ku cyayi ngo kibazanire umusaruro ushimishije
Umwe mu bahinzi bita ku cyayi cyabo beza bakakigemura ku ruganda ari cyiza yahawe ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages