Abo banyeshuri batangaza ko kuba ntaho bakomeza kwiga bibateza ubuzererezi n’izindi ngeso mbi. Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’impunzi yo ivuga ko ikibazo kirimo gusuzumwa.
Kuva mu mwaka wa 2012 Inkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe hahungiye Abanyekongo baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru kubera imirwano yahaberaga, magingo aya bakaba babarirwa mu basaga ibihumbi 18.
Muri izo mpunzi, harimo abanyeshuuri bagize amahirwe yo kwiga aho ku Kigeme icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ariko ntibemererwa gukomeza ngo barangize ayisumbuye. Abarangije icyo cyicyiro rusange bavuga ko kuba badakomeza bibateza ingaruka zikomeye zirimo n’ubuzererezi, kwigunga n’uburaya.
Nyiramugisha Pauline na Mico Martin barangije icyiciro rusange baricara.
Nyiramugisha yagize ati “Ibibazo nterwa no kutiga ni uko akenshi nkunda kwigunga ndi mu rugo njyenyine abandi biga, ikindi ni uko bishobora kumviramo ubuzererezi.”
Mico Martin na we avuga ko kudakomeza amashuri bibagiraho ingaruka zitandukanye. Ati “Bituviramo ingaruka nyinshi cyane. Nk’abana b’abakobwa bakunda kubashuka bakajya mu mijyi gukora uburaya n’ubuyaya byose. Abahungu na bo ni ukwirirwa bazerere nta kazi kaba mu nkambi. Tubayeho nabi cyane.”
Ku Kigeme cyangwa mu nkengero zaho, nta byumba by’amashuri bihagije abo banyeshuri babasha kwigiramo mu gihe bakomeje mu mwaka wa kane.
Byongeye kandi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ntabwo ryateguriye uburyo bwo kwiga kuri abo banyeshuri. Gusa, iki kibazo cyavuzwe kenshi kandi na MIDIMAR irakizi.
Rwahama Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri iyi Minisiteri, avuga kirimo kuganirwaho n’abafatanyabikorwa ngo hubakwe amashuri ahagije.
Yagize ati “Ni ikibazo turiho tuganiraho n’inzego zitandukanye, zirimo ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku mpunzi ndetse na Minisiteri ishinzwe uburezi, kugira ngo turebe ko hakubakwa ibyumba bihagije by’amashuri byashyira mu bikorwa iyi gahunda y’uburezi bw’imyaka 12.”
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe igaragaza ko mu mwaka wa 2013, abanyeshuri b’impunzi z’Abanyekongo barangije icyiciro rusange bari 141, mu gihe mu mwaka wa 2014 bageze kuri 294.



















TANGA IGITEKEREZO