Icyo kiraro cyatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021 cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na Bridge to Prosperity.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta y’u Rwanda ishaka ko abaturage bo mu byaro bahahirana maze abasaba ko iki kiraro kibabera inzira igana ku bukire.
Yagize ati “Igihugu cyacu gifite imisozi miremire ariko ni igihugu gifite amahirwe menshi ku Banyarwanda. Ni yo mpamvu dushaka ko ubwo bwiza bw’iyi misozi n’abaturage bahura ahasigaye tugatera imbere.”
Minisitiri Gatabazi yabwiye abaturage ko iki kiraro bagomba kukibyaza umusaruro bahahirana, abana babo bajya ku ishuri kandi bajya kwivuza neza igihe barwaye.
Mu mirimo yo kubaka iki kiraro, abaturage bagera kuri 270 barimo abagore 86 (32%) n’abagabo 184 (68%) bahawe akazi.
Baranyeretse Sereverien wo mu Kagari ka Shyeru mu Murenge wa Gatare yavuze ko iki kiraro cyubatswe ahantu hahurira imigezi ibiri, uwa Rwondo n’uwa Nyamutukura hakaba hari hagoye kuhambuka mbere y’uko iki kiraro kihagera.
Ati “Aha hantu hari hagoye kuhanyura ndetse nta wari kwifuza kuhanyura abona imvura ikubye. Hari abanyeshuri batabashaga kujya kwiga ku kigo cy’i Mushubi kuko ariho hari ishuri rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ubundi barangizaga mu cyiciro rusange bakagarukira aho kubera kwanga kwambuka uruzi imvura yaguye.”
Yavuze ko Umurenge wa Gatare ukungahaye ku buhinzi bw’ibirayi n’indi myaka ariko isoko ry’ibiribwa rikaba riri mu Murenge wa Mushubi ubu abaturage bakaba borohewe no kurirema kubera ikiraro kibahuza bubakiwe.
Iki kiraro cyujuje umubare wa 100 mu biraro byubatswe na Bridges to Prosperity mu Rwanda, kikaba ari icya 14 mu biraro byuzuye mu Karere ka Nyamagabe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!