Ni abaturage 1 167 bakoreye ba Rwiyemezamirimo bari baratsindiye amasoko mu Karere ka Nyamagabe, ariko basiga batishyuye abo bakoresheje ndetse bamwe ntibarangiza imirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko ari ikibazo kibakomereye bityo bifuza ko izindi nzego zakibafashamo.
Ati “Ni imbogamizi ikomeye dusaba inzego zose kudufasha gukemura icyo kibazo cy’abaturage bagera ku 1 167 bambuwe na ba rwiyemezamirimo mu mirimo bagiye babakoresha mu myaka itandukanye. Dufite amafaranga yose hamwe tubereyemo abaturage agera kuri Miliyoni 223.”
Uwamahoro avuga ko icyo kibazo kiyongera ku bindi birimo abaturage barenga 50 bambuwe agera kuri Miliyoni 30 Frw na rwiyemezamirimo wubatse Ibiro by’Akarere mu mwaka wa 2016.
Avuga ko icyo kibazo kigoranye kuko amwe muri ayo masoko yagiye atangwa mu buryo budasobanutse bigatuma na bo ba rwiyemezamirimo bagenda batarangije imirimo.
Hari kandi indi mbogamizi ijyanye n’amategeko kuko bimwe muri ibyo bibazo bagejejwe mu nkiko bikaba bisaba gutegereza imyanzuro y’imanza.
Kutishyura abo baturage ni kimwe mu byatumye Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa nyuma mu bijyane n’uko abaturage bishimira serivisi nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwo muri 2018.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe batishyuwe na ba rwiyemezamirimo bavuga ko babasize mu bukene n’amadeni, bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakishyurwa.






Ibitekerezo 0