Yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri aho atuye mu Murenge wa Gasaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko bamuhaye inka nziza ikamwa iri kumwe n’inyana yayo.

Ati “Ni inka ikamwa ifite n’iyayo imeze neza; n’ikiraro cyayo kiravuguruye kimeze neza kandi yahawe n’ubwatsi bwo kuyitaho.”

Uwamahoro akomeza avuga ko bazakomeza no kumukurikirana mu mibereho ye kugira ikomeze kumera neza.

Nyiramandwa w’imyaka 109 yagabiwe inka na Perezida Kagame tariki ya 26 Gashyantare 2019 ubwo yari amaze kumugaragariza ko imwe muri ebyiri yahawe yapfuye indi ikaba itamuha umukamo.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yahise amubwira ko azamuha indi ikamwa.

Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakunze kugaragara ari kumwe na Perezida Kagame baganira iyo yasuye Akarere ka Nyamagabe.

Uyu mukecuru yitegereza inka yagabiwe na Perezida Kagame
Uyu mukecuru yitegereza inka yagabiwe na Perezida Kagame
Uyu mukecuru yari yabwiye Perezida Kagame ko inka yari asanganywe itagitanga umukamo none yahawe indi
Uyu mukecuru yari yabwiye Perezida Kagame ko inka yari asanganywe itagitanga umukamo none yahawe indi
Yatangiye kubona umukamo uturutse kuri iyi nka
Yatangiye kubona umukamo uturutse kuri iyi nka
Yashimiye Umukuru w'Igihugu wasohoje isezerano rye
Yashimiye Umukuru w'Igihugu wasohoje isezerano rye
Perezida Kagame aramukanya na Nyiramandwa
Perezida Kagame aramukanya na Nyiramandwa

Izindi nkuru wasoma:

– Perezida Kagame yagabiye inka Nyiramandwa w’imyaka isaga 100

– Byinshi kuri Nyiramandwa w’imyaka 107 umaze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Kagame ubugira kabiri