Ubusanzwe mu rwego rwo guteza imbere iyo gahunda, Leta yagiye ishyiramo uruhare rwayo, bitanaretse gusaba ababyeyi gutanga umusanzu wagenwe, ndetse no gusaba ibigo by’amashuri bifite ubutaka guhinga uturima tw’imbuto n’imboga twunganira mu ifunguro rinoze.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Nyamagabe, bavuga ko uretse guhinga uturima tw’imboga n’imbuto, bavumbuye irindi banga mu buhinzi bw’ibihumyo kuko byabaye nk’inyama zitari imbonekarimwe.
Soeur Umuja Yadufashije Ancille,uyobora GS Mushubi,yabwiye IGIHE ko batekereje iyi gahunda yo guhingira abanyeshuri ibihumyo kuko byibitsemo intungamubiri zihagije kandi bikaba bidahenze ugereranyije n’inyama zisanzwe.
Ati ’’tumaze kubona uko gahunda ya ‘school feeding’ iteye, ko tugomba kujya duhindurira abana amafunguro,kandi tukaba tutabasha kugura ibihenze, twigiriye inama yo gutekereza guhinga ibihumyo,noneho rimwe na rimwe tukazajya tubisimburanya n’indagara kuko nazo ziri mu bidahenze’’.
Soeur Yadufashije,yakomeje avuga ko abona ibi byarafashije abana mu mezi abiri ashize batangiye iyi gahunda,yongeraho ko batazatezuka kubikora.
Yagize ati:’’umunsi wa mbere tubibagaburira barishimye,tubona ko intego yacu yo kunganira ‘school feeding’ twayigezeho. N’ubwo batabifata kenshi, ariko ubona hari icyo byahinduye’’.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku ishuri ayoboye hari abana basaga 1800, aho bateka ibiro 50 by’ibihumyo, ugenekereje byaba bifite agaciro k’ibihumbi 150 Frw, mu gihe iyo bageragezaga kubaha inyama byabasabaga inka y’ibihumbi 600 Frw.
Ibyiza by’iri funguro abihuriyeho n’umuyobozi wa GS Gasaka, Hagenimana Martin, wavuze ko nyuma yo gusobanukirwa ko guhinga ibihumyo ku ishuri bishobora kongera intungamubiri cyane cyane ko abana baba bagomba kurya ibikomoka ku matungo, kandi ubushobozi bw’ababyeyi bukaba ari buke dore ko iki kigo kirimo n’abana bava mu miryango y’impunzi z’Abanyekongo, bumvise bakwiye kubihinga.
Ati:’’twaje gusanga mu bihumyo harimo intungamubiri nk’iziva mu bikomoka ku matungo ku kigero cya 90%. Twiyemeza rero kubihinga kuko tutashobora kubagurira inyama, amafi cyangwa ibindi. Kandi ibihumyo byo biroroshye kubyikurikiranira, noneho za ntungamubiri zikabonekamo.’’
Hagenimana yakomeje avuga ko batangiriye ku migina 50 mu ntango z’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri 2023/2024, ubu bakaba baramaze kuyigeza kuri 500 mu gihembwe,aho iyo migina bayisaruraho ibiro birenga 70 buri byumweru bibiri ikabafasha kugaburira abanyeshuri bose bagera ku 1948 ndetse n’abarezi bakabona kuri iryo funguro.
Byanejeje abana binabakundisha ishuri kurushaho.
Niyonizeye Philbert wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri GS Mushubi,yavuze ko yashimishijwe no kubona ku ishuri rye bateka ibihumyo bihingiye, kuko ngo yajyaga abyumva gusa atarabibona.
Ati:’’kuba twarariye ibihumyo byaradushimije kandi biraryoshye cyane n’abanyeshuri bagenzi banjye barishimye. Twari dusanzwe turya imboga zisanzwe’’.
Anabihuje na Mpamira Fred wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Gasaka, wavuze ko mbere yo gutangira kugaburirwa ibihumyo,wasangaga hari abana batoroka ikigo kubera kurambirwa kurya imboga zidahinduka, ariko ubu kubera basigaye barya n’ibihumyo,ngo abana bararya bakanyurwa,bigatuma banakunda ishuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko iyi ari gahunda nziza yo kwishakamo ibisubizo bugashishikariza ababyeyi kuyishyigikira kugira ngo abana barusheho kubaho neza.
Uwamariya Agnes, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza muri aka Karere, unareberera uburezi,yagize ati:’’iyi gahunda tuyibona nko kwishakamo ibisubizo mu guteza imbere gahunda ya ‘school feeding’ kandi twifuza ko yakomeza. Turateganya ko izakwira mu bigo byose, ikajya yunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri’’.
Uwamariya yakomeje asaba ababyeyi gutera inkunga iyi gahunda, ariko ngo ntibumve ko ari indi nkunga irenze ahubwo bagatanga uruhare rwabo bose muri school feeding nk’uko rwemejwe na Minisiteri y’uburezi, kugira ngo byorohereze ibigo gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe, ibigo 4 ni byo bimaze gutangiza iyi gahunga ari byo GS Gasaka byatangiriyemo mu Ukwakira 2023, GS Mushubi, GS Kigeme B na ESc Nyagisenyi yo inacumbikira abigamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!