Uwo mwana yaje gukurizamo uburwayi bwo mu mutwe ndetse ntiyahabwa indishyi nk’uko inkiko zari zabitegetse.
Ikibazo cye yakigejeje ku Muvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, wari wabasuye kuri uyu wa gatatu muri gahunda yo kumva ibibazo byabo no kubikemura.
Umuvunyi Mukuru yafashe igihe kigera ku isaha yose yumva ikibazo cy’uwo mubyeyi wageze aho afatwa n’ikiniga ararira.
Yavuze ko imbwa y’uwari Gitifu w’Akagari kabo ka Ngoma witwa Nzigiyimana Illuminée (yayoboye no mutundi tugari ariko nyuma aza kuvanywa kuri uwo mwanya) yarumye umwana we urukiko rutegeka ko amufasha kumuvuza no kumuha indishyi y’amafaranga agera kuri Miliyoni esheshatu.
Mukamisigaro yavuze ko amaze guteza kashe mpuruza muri Werurwe 2017, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yagiye guteza cyamunara imitungo ya Nzigiyimana asanga yamaze kuyihisha hasigaye inzu imwe gusa.
Iyo nzu yatejwe cyamunara ivamo ibihumbi 800 Frw igice kimwe kingana n’ibihumbi 400 gitwarwa n’umuhesha w’Inkiko w’Umwuga nk’igihembo cye andi mafaranga asigaye ahabwa Mukamisigaro.
Yashinje murumuna wa Nzigiyimana akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma kuri ubu witwa Imanishimwe Bẻatha ubufatanye mu kurigisa iyo mitungo yagombaga kuvamo ubwishyu kuko imwe basanze imwanditseho.
Yavuze ko imwe muri iyo mitungo ari inzu n’isambu kandi azi neza ko byahoze ari ibya Nzigiyimana Illuminée.
Yagize ati “Umwana wanjye yaje gusara mujyana kumuvuza CARAES [i Ndera] noneho Illuminée yaramaze kwirukanwa ajya inama na mwene nyina uyobora akagari, avuga ko ayo mazu agiye kugurishwa ubwo gitifu agura ibyo natsindiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma, Imanishimwe Bẻatha, washinjwe gufasha mukuru we guhisha imitungo ngo idatezwa cyamunara yabihakanye avuga ko azizwa kuba yaraguze inzu imwe muri cyamunara.
Yasobanuye ko imbwa ya mukuru we yongeye kuruma undi mwana nyuma y’uko irumye uwa Mukamisigaro na we bajya kumuvuza ndetse batanga n’indishyi.
Icyo gihe ngo mukuru we Nzigiyimana Illuminée yagurishije inzu imwe muri eshatu yari afite yishyura igice cy’indishyi yaciwe.
Nyuma yaho ngo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yaje guteza cyamunara inzu ye ya kabiri kugira ngo arangize kwishyura iyo ndishyi (y’umwana warumwe n’imbwa bwa kabiri) ari nabwo Gitifu Imanishimwe Bẻatha yayiguze.
Yagize ati “Inzu mfite mbamo nayiguze muri cyamunara Umuhesha w’Inkiko w’umwuga yaje kurangiza urubanza. Aravuga ko mba mu nzu ya mukuru wanjye na we akaba mu yanjye, kandi ni uko nabonye mukuru wanjye adafite aho kuba ndamucumbikira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma, Imanishimwe Bẻatha yageze aho afatwa n’ikiniga na we ararira.
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, afatanyije n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’abandi bayobozi mu Karere ka Nyamagabe basesenguye ikibazo cya Mukamisigaro Valerie basanga kugira ngo gikemuke ari uko haba ubufatanye mu gushakisha ko Nzigiyimana Illuminée hari indi mitungo afite kugira ngo igurishwe ivemo ubwishyu.
Murekezi ati “Ni ugushakisha imitungo ya Illuminée n’imitungo y’umugabo we akarere kakabikora gafatanyije n’ikigo cy’ubutaka natwe tuzabibafashamo nk’Urwego rw’Umuvunyi.”
Mukamisigaro Valerie amaze kumva uwo mwanzuro yagaragaje ko atanyuzwe kuko yavugaga ko kuvuza umwana we byamuteye ubukene bukabije kandi nanubu akimuvuza uburwayi bwo mu mutwe.
Yatakambye yifuza ko mu gihe hataraboneka imitungo ya Nzigiyimana ngo ishakwemo ubwishyu ubuyobozi bwamutera inkunga akabasha kuvuza umwana we no kubaho kuko bari mu bibazo by’ubukene bikomeye.
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO