Amakuru atangwa na bamwe mu baturage babonye uko byagenze ni uko abamukubise batuye muri uwo Murenge wa Kitabi. Urupfu rwe kandi rwemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliezer Nyandwi.
Nyandwi yabwiye IGIHE ko abakubise uyu ukekwaho ubujura bakoze amakosa kuko kwihanira bitemewe.
Yagize ati “Abamukubise bakoze amakosa kuko kwihanira ni icyaha gihanwa n’amategeko, ubusanzwe iyo dufashe ukekwaho ubujura tumushyikiriza Polisi.”
Nyandwi akomeza avuga ko ubujura bukunze kugaragara mu Murenge wa Kitabi, ari abantu biba imyaka iri mu mirima, ahanini bakaba babiterwa n’uko bashaka kurya batakoze.
Amakuru aturuka mu Murenge wa Kitabi avuga ko abakekwaho gukubita Vuganeza Misigaro bikamuviramo urupfu, babiri muri bob amaze gutabwa muri yombi na Polisi, undi umwe akaba yaburiwe irengero.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kitabi yabwiye IGIHE ko impamvu yaba yateye abaturage kwihanira ari uko iyo bafashe umuntu ukekwaho ubujura bakamushyikiriza Polisi, batungurwa no kubona agarutse abivugaho, bakayoberwa impamvu yahise afungurwa atagejejwe mu butabera.
Kuri ubu umurambo wa Vuganeza Misigaro wajyanwe ku bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Hejuru ku ifoto: Mu mujyi wa Nyamagabe rwagati



















TANGA IGITEKEREZO