00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Uko gusoroma icyayi bitunze Sebakiga ubimazemo imyaka 47

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 August 2019 saa 11:42
Yasuwe :

Sebakiga Charles wo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko amaze imyaka igera kuri 47 akora akazi ko gusoromera icyayi kandi kamutunze ndetse hari byinshi kamugejejeho.

Uwo mugabo w’imyaka 69 y’amavuko avuga ko yatangiye gusoroma icyayi mu mwaka wa 1972 ubwo mu gace batuyemo hubakwaga uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi Tea Company.

Ati “Kuva mu 1972 uruganda rushingwa abazungu baraje batwigisha gusoroma icyayi ndakomeza ndabikora kugeza ubwo rweguriwe abikorera ku giti cyabo.”

Avuga ko imibereho ye n’ibyo afite byose abikesha akazi akora ko gusoromera icyayi uruganda rwa Kitabi Tea Company.

Ati “Byangiriye akamaro cyane kuko nakuyemo inzu yo kubamo, ubu noroye ihene enye; ni ho nkura amafaranga yo guhahira urugo rwanjye no kwambika umugore n’abana banjye batatu kandi nkababonera n’ibikoresho by’ishuri.”

Sebakiga Charles ni umwe mu bakozi b’indashyikirwa bahembwe [yahawe ihene] na sosiyete ishora imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda, Rwanda Mountain Tea Ltd, ku munsi wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi w’icyayi ku wa 22 Kanama 2019.

Uwo mugabo avuga ko ku kwezi ahembwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 40 Frw kuko bamuhemba bagendeye ku ngano y’icyayi yasaruye.

Ati “Uru ruganda iyo rutahaba byari kuba ibibazo kuko ubutaka bw’inaha nta kindi gihingwa gipfa kuhera; twari gusuhuka tukajya gushakishiriza imibereho ahandi.”

Umuyobozi wa Kitabi Tea Company, Gasarabwe Francois, avuga ko mu ruganda bakoresha abasoromyi barenga 600 kandi bose babatangira ubwizigame mu kigo cy’ubwiteganyirize, RSSB.

Ati “Abasoromyi bacu 620 bose bafite amasezerano y’akazi kandi umusoromyi wacu wese yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza binyuze mu gahimbazamusyi tumuha buri kwezi kandi buri wese afite ubwiteganyirize muri RSSB.”

Igice kinini cy’Umurenge wa Kitabi gihinzemo icyayi kandi gifitiye akamaro kanini abawutuye kuko hari benshi bahiginga n’abahabwa akazi mu ruganda rugitunganya.

Bamwe mu basoromyi b'icyayi b'uruganda Kitabi Tea Company
Igice kinini cy’Umurenge wa Kitabi gihinzemo icyayi kandi gifitiye akamaro kanini abawutuye
Sebakiga Charles avuga ko akazi ko gusoroma icyayi akamze mo imyaka 47 kandi kamutunze
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain, ashimira Sebakiga Charles
Uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi Tea Company rukoresha abasoromyi 620

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages