Uwo mucungamutungo w’imyaka 36 y’amavuko yatashye iwe ahagana saa Tatu n’iminota 40 z’ijoro umukozi wo mu rugo akimara kumufungurira, abona umurinzi wa Sacco Kira Buruhukiro yamukurikiye ahita amurasa isasu mu nda arakomereka.
Byabereye mu Mudugudu wa Nkamba mu Kagari ka Rambya aho uwo mucungamutungo wa Sacco asanzwe atuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, Bayiringire Jean, yabwiye IGIHE ko uwo murinzi wa Sacco akimara kurasa umucungamutungo wayo yahise ashaka gutoroka ariko aza gufatwa.
Ati “Yahise afatwa ashyikirizwa Polisi kugira ngo na yo imushyikirize RIB ikore iperereza ku cyaha akekwaho.”
Dusingizimana akimara kuraswa yahise ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima nyuma yaho yoherezwa ku Bitaro bya Kigeme nabyo bimwohereza kuri CHUB.
Bayiringire yavuze ko amakuru y’ibanze bamenye bayahawe n’umukozi wo muri urwo rugo, avuga ko uwo murinzi wa Sacco mbere yo kurasa Dusingizimana yabanje kwitonganya avuga ko yamugambaniye ngo bamwimure, bityo akaba agiye kumwica yihorera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze rutangira iperereza kuri icyo cyaha.




Ibitekerezo 0