Uyu mugabo yari atuye mu mudugudu wa Kibumba mu Kagari ka Manwari mu Murenge wa Mbazi.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi avuga ko we na mugenzi we witwa John Rushogoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2017, aribwo bafashwe n’abaturage mu murima w’amateke uri mu gishanga cya Rukarara, barakubwitwa umwe bamugira intere undi ahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Immaculee Nyirabizeyimana, yemeza aya makuru, akavuga ko umurambo wa Butera wajyanwe ku bitaro bya Kaduha ngo ukorerwe isuzuma, naho Rushogoro akaba ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Ngara.
Nyirabizeyimana akomeza avuga ko kuri ubu umuntu umwe ari we wamaze gutabwa muri yombi akekwaho gukubita abo bantu, abandi barimo na nyir’umurima bakaba bagishakishwa kuko bahise baburirwa irengero.
Ati “Kugeza ubu umuntu umwe ukekwa niwe wafashwe ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Musange, abandi barimo na nyir’umurima baracyashakishwa kuko babuze, abaturage babakubise ni benshi, hari n’abaturutse mu murenge wa Kaduha, ndetse n’ahandi, bose baracyashakishwa kandi n’iperereza rirakomeje”.
Nyirabizeyimana avuga ko nk’ubuyobozi bahise bakorana inama n’abaturage babibutsa ko kwihanira bitemewe kabone niyo bafatira umuntu mu cyuho, ko bakwiye kumushyikiriza ubuyobozi bukamwihanira.
Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere igikorwa nk’iki cyo gukubita umuntu ukekwaho ubujura kibaye, kuko no mu kwezi gushize hari undi nawe wakubiswe agapfa.
Yasoje avuga ko no kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Mata 2017 hateganyijwe indi nama y’umutekano izahuza abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano hasuzumwa by’umwihariko impamvu ituma hagaragara ubujura no kwihanira.




Ibitekerezo 0