Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 10 Gicurasi 2017, ariko icyaha akekwaho kikaba cyarakozwe mu kwezi gushize nk’uko abaturanyi be babibwiye IGIHE.
Umwe mu baturage yagize ati “Byamenyekanye mu kwezi gushize kwa kane, umwana yabwiye ababyeyi ko ari kubabara ku gitsina, noneho bamubajije icyo yabaye avuga ko ari uwo mugabo wabikoze [wamusambanyie].”
Amakuru y’itabwa muri yombi kwe yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliezer Nyandwi, aho avuga ko uwo mugabo kuri ubu ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.
Nyandwi yagize ati “Polisi iracyakora iperereza, cyane ko ni ikibazo kimaze igihe, ikibazo cye kiri mu Bugenzacyaha.”
Uyu mugabo ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare.
[email protected]




Ibitekerezo 0