00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Umugore afunzwe nyuma yo gufatanwa ibiro 20 by’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2017 saa 09:05
Yasuwe :

Mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu turere dutandukanye, yataye muri yombi umugore wo mu Karere ka Nyamagabe nyuma yo kumufatana ibiro 20 by’urumogi.

Uyu mugore w’imyaka 45 yafatiwe mu kagari ka Uwindekezi, Umurenge wa Kibirizi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Gasaka.

Mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base, Polisi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Dyna yavaga Burera yerekeza i Kigali ikaba yari itwaye imifuka itandatu irimo amapaki 300 ya chief Waragi, inzoga itemewe mu Rwanda.

Ababifatanywe barimo umugore w’imyaka 37, n’abagabo babiri umwe w’imyaka 36 n’undi w’imyaka 22, bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Andre Hakizimana yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ inzoga zitemewe cyangwa z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi zikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yakomeje avuga ko, urumogi n’izi nzoga z’itemewe n’amategeko ari byo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango bityo asaba abaturage kureka kubikoresha no gukora ubucuruzi bwabyo, ahubwo bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko mu Rwanda.

CIP Hakizimana araburira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe muri rusange ko, nta mwanya bafite mu Rwanda kuko Polisi itazabaha amahwemo kandi abaturage bamaze gusobanukirwa ari benshi, ububi by’ibiyobyabwenge n’ubw’ikibi muri rusange.

Asaba kandi abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora, ubucuruzi bw’inzoga zitemewe n’amategeko ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages