00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Umugore arakekwaho kwica umugabo we amukubise ifuni

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 June 2018 saa 07:56
Yasuwe :

Umugore wo mu Murenge wa Mugano, Akarere ka Nyamagabe, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ashinjwa kwica umugabo we amukubise ifuni mu mutwe.

Uwo mugore w’imyaka 49 y’amavuko akekwaho kuba yishe umugabo we ku mugoroba wo ku wa 19 Kamena 2018.

Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi mu Murenge wa Mugano, Mukeshimana Jean Claude, yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugaragaramo amakimbirane ashingiye ku mutungo no gucana inyuma.

Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo no kuba umugabo yavugaga ko umugore we amuca inyuma. Ubwo nimugoroba batonganye bararwana umugore amukubita ifuni ahita amusiga mu rugo ajya kurara ahandi. Agarutse mu gitondo yasanze umugabo we ameze nabi ahita atabaza abaturanyi n’ubuyobozi tumujyana kwa muganga. Yashizemo umwuka tumaze kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Mugano.”

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kaduha gukorerwa isuzuma; biteganyijwe ko uzashyingurwa kuri uyu wa Kane.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwavuze ko kuri uyu wa Kane buteganya kugirana inama n’abaturage kugira ngo bongere kubibutsa kwirinda amakimbirane n’ibindi byose byateza ingaruka mbi.

Uwo mugore n’umugabo bari bafitanye abana babiri ariko bashyamiranye badahari.

Icyicaro cy'Akarere ka Nyamagabe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .