00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Umugore yasanzwe anagana mu mugozi yapfuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 January 2018 saa 07:11
Yasuwe :

Muhayimana Cecile wo mu Karere ka Nyamagabe bamusanze anagana mu mugozi yapfuye, mu nzu yari atuyemo ku mugoroba wo kuwa 21 Mutarama 2018, bikekwa ko yiyahuye.

Uyu mugore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Kagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi yari amaze umwaka abana n’umugabo, bafitanye umwana umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukungu, Phoibe Mukamana, yabwiye IGIHE ko ahagana saa tatu z’ijoro umugabo wa Muhayimana yatashye asanga umugore we mu mugozi yapfuye, ahita atabaza.

Ati "Umugabo we yatashye avuye ku ruganda rw’icyayi rwa Kitabi aho asanzwe akora asanga umugore mu ruganiriro rw’inzu yabo yapfuye ari mu mugozi; yahise atabaza abaturanyi, natwe turatabara hamwe n’inzego z’umutekano.”

Akomeza avuga ko babajije abaturanyi n’umuryango wa Muhayimana bababwira ko nta makimbirane yarangwaga muri urwo rugo, bityo bakaba batangiye iperereza ku rupfu rwe ku bufatanye na Polisi.

Umugozi basanze amanitsemo ukoze mu mishipiri, wari usanzwe ukoreshwa mu kuzirika inka bayijyanye hanze.

Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzuma.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages