Ubushinjacyaha bwasabiye Niyonsaba Chadrack igifungo cy’imyaka 2 ku cyaha cya ruswa ashinjwa, nyuma y’aho afashwe ashaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2015, mu kagari ka Kagano, mu Murenge wa Kitabi ho mu Karere ka Nyamagabe, Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka, rwahaburanishirije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Niyonsaba Chadrack, icyaha cya ruswa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku itariki ya 26 Ukuboza 2014, ari bwo Niyonsaba yafashwe n’abapolisi bakoreraga mu Murenge wa Kitabi, ahetse umugenzi kuri moto nta ngofero yabugenewe (Casque) nta n’icyangombwa afite.
Icyo gihe umupolisi witwa Ingabire Janviere ngo yamusabye kuva kuri iyo moto, Niyonsaba ajya gushaka ibyangombwa agarutse, ngo asanga umupolisi afite ibindi ahugiyemo arayitwara, nyuma iza gushakishwa ijyanwa kuri polisi, aho yagombaga kumara iminsi 30 nk’uko amabwiriza abiteganya.
Niyonsaba agiye kureba moto ye, yasanze baramwandikiye ihazabu agomba kwishyura. Kuyishyura birangiye, ngo yasanze wa mupolisi mu biro, amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Akibikora ahita afatirwa mu cyuho, kuko uwo mupolisi yari yamaze kubimenyesha abayobozi be.
Niyonsaba ahakana icyaha cyo gutanga ruswa, akavuga ko byari uburyo bwo kumuha fanta ngo biyunge kubera ubushyamirane bagiranye ubwo yamufatiraga iyo moto. Abaturage bakurikiye urwo rubanza bavuze ko babonye ububi bw’icyaha cya ruswa bakaba bagomba kuyirinda.
Niyonsaba ntiyabashije gusobanura impamvu yumvikana yatumye atanga ayo mafaranga, mu gihe n’ubundi ibyo yafatiwe, birimo gutwara umugenzi nta casque n’uko yasuzuguye umupolisi, akamuca mu rihumye akamutwara moto, yari yabitangiye ihazabu.
Ubusesenguzi bw’ubushinjacyaha bwifashishije ibimenyetso, bukaba bwerekana ko yatanze ayo mafaranga nka ruswa kugira ngo abashe guhabwa iyo moto itazamara ukwezi kose kuri station ya polisi.
Ubushinjacyaha bwasabiye Niyonsaba Chadrack igihano cy’igifungo cy’imyaka 2, ihazabu y’ibihumbi 20 kandi n’ayo mafaranga yatanzwe nka ruswa agafatirwa akazajya mu isunduku ya Leta.
Abakurikiranye urwo rubanza, abenshi ntibari bazi uburemere bw’icyaha cya ruswa, ndetse hari n’abatari bazi ko gihanwa n’amategeko, ariko bamaze kumva imiburanishirize, n’ibihano umuburanyi asabiwe, bavuze ko bibahaye isomo.
Uru rubanza ruzasomwa ku itariki 20 Gashyantare 2015, saa yine za mu gitondo.
Emma-Marie Umurerwa



















TANGA IGITEKEREZO