00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Umurambo w’umuntu utaramenyekana warohowe mu mugezi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 April 2017 saa 08:45
Yasuwe :

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe avuga ko umugore utaramenyekana amazina n’inkomoko yabonwe mu ruzi rwa Rukarara hagati y’umurenge wa Kaduha na Musange yamaze kwitaba Imana.

Umurambo w’uyu muntu wabonwe n’abaturage mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 09 Mata 2017 nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kaduha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha, Jean Claude Kabanda, yabwiye IGIHE ko ahagana saa mbiri z’umugoroba ari bwo uwo murambo wavanwe mu mazi ku bufatanye bw’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Ubu nibwo umurambo tumaze kuwurohora mu mazi, bigaragara ko ari umuntu w’igitsinagore, ariko ntitwabashije kumumenya, ubanza yaturutse ahandi kure agatwarwa n’amazi kuko mu murenge wacu nta muntu w’umugore wabuze”.

Kabanda avuga ko kuri ubu umurambo w’uyu muntu wajyanywe ku bitaro bya Kaduha kugira ngo abaganga bawukorere isuzuma hamenyekane inkomo ye n’icyaba cyamwishe.

Hejuru ku ifoto: Ifoto igaragaza Umujyi wa Nyamagabe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages