Venuste Nkundimana asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kigali, akagari ka Uwingugu, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Mata 2017, Nkundimana yafatanwe urupapuro ruriho amazina y’abantu, rubabwira ko bagomba kuzasubira iwabo kuko ngo ari inyenzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliezel Nyandwi, yemeza aya makuru akavuga ko uyu muturage yasanganwe urwo rupapuro ariko akisobanura avuga ko yarutoguye, bityo akaba yafashwe na Polisi ngo akorweho iperereza hamenyekane inkomoko yarwo.
Nyandwi ati “Ni inyandiko yanditseho amazina y’abantu harimo n’abacitse ku icumu, harimo nk’uwitwa Jacqueline Mukagashugi, avuga ngo bazasubire iwabo aho baturutse, akavumo n’uwitwa Uwimana Dedieu ngo azasubire iwabo ni inyenzi arazwi”.
Uyu muyobozi avuga ko Nkundimana yisobanuye avuga ko iyo nyandiko yayitoraguye hafi y’Ibiro by’Akagari agiye kuzirika ihene, ariko bikaba bikekwa ko ibyo avuga ataribyo kuko abaturage bamusanganye iyo nyandiko badahuza imvugo nawe.
Ati “Ubugenzacyaha buri kubikurikirana kuko imvugo ye nibyo yatubwiye mu nama twakoze ejo byerekana ko akeneweho amakuru yimbitse, kuko imvugo ye nibyo abaturage bamubonye bavuga biratandukanye. Ikindi ni uko imvura yari yaguye hari n’ibyondo, ariko iyo nyandiko avuga ko yatoraguye ikaba nta kigaragaza ko koko yayitoraguye, kuko urupapuro rurasa neza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi akomeza avuga ko uwo Venuste Nkundimana uri gukorwaho iperereza amaze igihe afunguwe kuko yigeze guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi afungwa imyaka itanu.
Mu rwego rwo guhumuriza abaturage no gukurikirana iby’icyo kibazo, ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi bwagiranye inama n’abaturage kuwa Kane, ndetse no kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe hamwe n’inzego z’umutekano bazindukiyeyo baganira inama n’abaturage.
Nyandwi avuga ko ari ku nshuro ya mbere mu murenge ayoboye hagaragaye ikimenyetso kigaragaza icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.




Ibitekerezo 0