00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Umuzamu urinda ahahoze uruganda yishwe atewe ibyuma

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 February 2018 saa 03:57
Yasuwe :

Ngarukiye Gerard wakoraga akazi k’izamu mu Murenge wa Kamegeri, Akarere ka Nyamagabe, yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye ibyuma mu ijoro rishyira ku wa 15 Gashyantare 2018.

Uyu musaza w’imyaka 72 y’amavuko bamwishe bamusanze aho yari araye izamu, ahahoze uruganda rwatunganyaga ibiryo by’inkoko.

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu Murenge wa Kamegeri, Eliezer Ukomejegusenga, yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rwa Ngarukiye bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bayabwiwe n’umuzamu ukora ku manywa wari uje gusimbura uwo wishwe.

Ati “Umuzamu ukora ku manywa niwe watubwiye ayo makuru kuko we yakoraga nijoro, ngo yahageze mu gitondo asanga bamwishe bamuteye ibyuma mu mutwe banamuboshye amaboko. Twahise tuhagera turi kumwe n’abashinzwe ubutekano, umurambo we twawujyanye ku bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Abo bagizi ba nabi bishe urugi bamusanga imbere, bamutera ibyuma mu mutwe, biba bimwe mu bikoresho byari bihari, birimo iminzani ibiri n’imashini.

Urwo ruganda yiciweho ruri mu gishanga ahantu hategereye ingo z’abantu hafi y’aho Umurenge wa Kamegeri uhana imbibi n’Akarere ka Huye.

Ukomejegusenga avuga ko kugeza ubu hamaze gufata abantu bane bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, batatu muri bo bashyikirijwe Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Gasaka, undi nawe akaba agiye kujyanwayo.

Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe gaherereyemo umurenge wiciwemo umuzamu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages